AmakuruAmakuru yo mu mahangaPolitiki

Goma : CICR yatangiye guhungisha ingabo za FARDC n’imiryango yazo

Goma, 30 Mata 2025 – Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wita ku Mbabare (CICR) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu yatangiye igikorwa cyo gucyura abasirikare ba FARDC, abapolisi ba PNC ndetse n’imiryango yabo bari barahungiye mu kigo cya MONUSCO giherereye i Goma, nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23/AFC.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa CICR, rigaragaza ko uru rugendo rutangiye mu buryo bw’amatsinda, aho abasirikare n’imiryango yabo bavuye i Goma bagana i Kinshasa banyuze mu nzira y’igitaka banyura i Rutshuru, Beni, aho bazafatira indege.

“Twashinzwe uruhare nk’abahuza batabogamiye, duherekeza amakamyo atwaye abantu bagera mu magana, biganjemo abasirikare ba FARDC, abapolisi na bamwe mu miryango yabo bavuye mu nkambi ya MONUSCO,” risobanura itangazo rya CICR.

Ni igikorwa cyemezwa n’impande zose zirimo Leta ya DRC, MONUSCO ndetse n’abahagarariye umutwe wa M23/AFC. Dr Oscar Balinda, Umuvugizi Wungirije wa M23/AFC, yemeje ko igikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, kandi ko cyatangiye mu mutuzo n’umutekano usesuye.

Uyu mujyi wa Goma wagiye mu maboko ya M23/AFC kuva ku wa 28 Mutarama 2025, bituma ingabo za Leta, Polisi ndetse n’abarwanyi b’inyeshyamba bafatanyaga nka FDLR na Wazalendo, bahungira mu nkambi za MONUSCO ku bwinshi.

“Birashoboka ko hari abarwanyi ba FDLR binjiye muri iri tsinda riri kujyanwa i Kinshasa, bikaba bishobora kuzaca intege ibiganiro by’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda,” nk’uko byatangajwe n’umwe mu basesenguzi b’umutekano mu karere.

CICR itangaza ko urugendo rutwara amasaha agera ku 10, kandi ko rukurikiranywe n’abakozi bayo hamwe n’ingabo za MONUSCO zishinzwe gucungira umutekano aba bacyuwe mu gace kari mu maboko ya M23.

Nubwo ubuyobozi bwa FARDC bwishimiye iki gikorwa cyo guhungisha abari bahungiye muri MONUSCO, haracyari impungenge ku banyamahanga n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku bijyanye n’uruhare abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashobora gukomeza kugira mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, igihe bazaba bageze i Kinshasa nta gucungwa.

Abakurikirana iki kibazo bavuga ko iki gikorwa kigaragaza ko umutwe wa M23 uri gukomeza gushimangira intsinzi ku rugamba, ndetse kinatanga ishusho nshya y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubuhuza n’imishyikirano nubwo hakigaragara ibibazo bikeneye gukemurwa mu buryo burambye.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *