AmakuruPolitiki

Ntibyayikundiye: Intwaro zacuriwe kurimbura u Rwanda zasubijwe aho zaturutse

Mu kwezi kwa Mutarama, inkuru y’intsinzi y’Imana n’abanyarwanda yasakaye iturutse mu karere ka Rubavu, aho ibisasu byarashwe mu gihugu bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) byahitanye inzirakarengane 16, bigakomereka abandi. Ibyo bisasu byaturutse ku ngabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo mu ntambara, barimo n’abo bivugwa ko boherejwe na SADC – Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika.

Izo ntwaro, zitezweho umusozo mubi ku Rwanda, zarangije urugendo rwazo ku buryo butunguranye. Ku itariki ya 29 Mata, zanyujijwe mu Rwanda zisubizwa aho zaturutse. Aho kugera ku ntego yazo yo “gusenya no gucubya igihugu cy’u Rwanda”, zambutse mu mutuzo, zitarimo n’abazazanye.

Mu bazizanye harimo Malawi, Tanzaniya ndetse na Afurika y’Epfo. Ni ibihugu bigize SADC, byari byarohereje ingabo muri RDC mu rwego rwo gutabara guverinoma ya Kinshasa ihanganye n’inyeshyamba za M23. Ariko iyi ntambara irimo ubusobekerane bukomeye n’ibibazo by’imbere muri RDC, yasubiye irudubi ubwo M23 yakomeje gutsinda ibice byinshi birimo n’umujyi wa Goma.

Hari aho Perezida Tshisekedi ubwe yatangaje ko u Rwanda ari umwanzi agomba gukuraho, agaragaza umugambi wo kurushoza intambara. U Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma, rwemeza ko ibyo ari uburyo bwo guhunga inshingano zo gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu.

Nyamara inkuru yabaye iyindi ubwo intwaro zashoboraga gutuma amaraso yameneka mu Rwanda, zagarukaga zisubiye aho zaturutse. Zari ku modoka za gisivili, nta musirikare uzirinda, nta majwi y’amasasu, nta guhubuka—zari zifite isura y’itsindwa.

Abanyarwanda babonye ibyo, batibaza kabiri ko ari Imana yonyine yatanze ubwenge n’imbaraga ku bayobozi n’abashinzwe umutekano, bikarinda igihugu ishyano. Ni ishusho ikomeye y’uko ingamba zose zo gusenya u Rwanda zidakunze kurangira nk’uko ziba zateganijwe.

Abantu benshi bahise bibuka amagambo yo muri Yesaya 54:17 agira ati:
“Nta ntwaro yacuriwe kukurwanya izagira icyo igutwara.”

Uko izo ntwaro zinjiye mu Rwanda, zinyuze mu nzira zo mu majyaruguru, ni ko zasohotse zivuye aho zabujijwe gukoreshwa. Abazazanye nta handi bazerekeje, keretse mu isoni n’umubabaro w’uko babonye ukuri: u Rwanda si igihugu cyo kwikinisha.

Abasirikare ba SADC, ku nshuro ya nyuma, bagaragaye barinze ibikoresho byabo mu nzira zisubira iwabo, aho kwiyerekana nk’abatsinze urugamba. Byari nko kwambuka umupaka ufite inkoni yateguriwe kugukubita, ariko ikaba iherekejwe ngo isubizwe aho yakomotse.

Iyo ni inkuru ishimangira ko u Rwanda, rubungabunzwe n’imbaraga zirenga iza gisirikare: imbaraga z’Imana, ubwenge bw’abarurinda, n’ubumwe bw’abarutuye.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *