Uncategorized

Jado Castar yahosheje amakimbirane hagati ya The Ben na Bruce Melodie

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar umwe mu banyamakuru bafite izina mu Rwanda yahishuwe na Alex Muyoboke nawe umaze igihe kinini mu myidagaduro Nyarwanda ko , yagize uruhare rukomeye mu kunga The Ben na Bruce Melodie bavugwagaho kutavuga rumwe.
Muyoboke yabigarutseho ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga kuri Jado Castar mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, yari yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena.

Ati “Nkunda gushima abantu bakiriho. Uyu mugabo [Jado Castar] afite ubwenge budasanzwe, ni we wenyine uhamagara umuhanzi akamubwira ati bigende gutya cyangwa gutya kandi akabikurikiza bitewe n’uko aba abona ari inama ikenewe. Mwabonye intambara yama-team, ni we wayihosheje. Ni we watumye abagize 1:55 AM na Melodie bitabira igitaramo cya The Ben.”

Umwuka mubi hagati y’abo bahanzi, watangiye mu 2021 ubwo The Ben na Coach Gael bari batangiye gukorana ariko bakananiranwa.

Coach Gael wahise ashinga Sosiyete ya 1:55 AM Ltd, yahise atangira gukorana na Bruce Melodie, kuva ubwo hatangira ubushyamirane butasibaga ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

By’umwihariko mu 2023 imyidagaduro mu Rwanda yaranzwe n’inkuru nyinshi zigaruka kuri The Ben na Bruce Melodie, zigamije ku bahanganisha nyuma y’ibitaramo aba bahanzi bakoreye mu Burundi ndetse na mbere yaho.



Muri Kanama 2024, The Ben na Coach Gael bashyize hasi amakimbirane bari bamazemo iminsi, bafata icyemezo cyo kwiyunga ndetse basangiza ababakurikira amafoto bari gusangira

Byanaje no kugaragazwa n’uko Coach Gael n’abo bakorana bose bitabiriye igitaramo cya The Ben cyabaye ku wa 01 Mutarama 2025

The Ben na Bruce Melodie mu minsi yashize bavuzwe mu makimbirane ariko yaje guhoshwa hashize imyaka itatu

Ivomo : igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *