Uncategorized

Huye yahoze yitiranwa n’umwamikazi wari ufite izina ry’icyiza muri kamere

Byashoboka ko ari ubwa mbere ubyumvise cyangwa se wajyaga ubyumva utazi inkomoko, ko Umujyi wa Huye wigeze kumara imyaka hafi 40 witwa Astrida


Ni izina abahanga mu mateka bavuga ko ryakomowe ku mwamikazi Astrid wari umugore w’Umwami Leopold III w’u Bubiligi.

Astrid wakomokaga muri Suède yashakanye na Leopold ataraba umwami mu 1926, u Rwanda rumaze imyaka icumi rukolonizwa n’u Bubiligi nyuma yo gutsindwa kw’Abadage mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Imyaka ibiri gusa Astrid na Leopold bashakanye, nibwo Butare yari icyicaro cy’ubukoloni bw’u Bubiligi yiswe Astrida ngo mu guha icyubahiro umwamikazi wabo, Astrid, waje kugwa mu mpanuka mu 1935.


Aya magambo ndetse n’ishusho ya Astrid bigaragara ku rukuta rwa Katedarari gaturika ya Butare


Hejuru yo kuba izina ry’umuntu, ubusanzwe Astrid ni izina rikomoka mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi (Scandinavie), risobanura “Ikintu cyiza muri kamere’. Icyakora hari izindi nyandiko zivuga ko ryaba risobanura “Imbaraga z’Imana”.

Ibumoso hafi y’urwinjiriro rwa Katedarari ya Butare hagaragara ishusho y’umwamikazi Astrid ku rukuta

Butare yiswe Astrida isanzwe ari umujyi ariko udahambaye cyane. Hari inyandiko zimwe zigaragaza ko ari umujyi washinzwe n’Abadage, birumvikana ko bo batayise ‘Astrida’, babikora kuko hari hafi ya Nyanza Umurwa Mukuru w’Ibwami.
Bivuze ko byari byoroheye abakoloni gukurikiranira hafi ibikorwa by’Umwami.

Umujyi ubusanzwe watangiriye mu i Rango ahari hari inyubako yakusanyirizwagamo abaturage bagombaga kujya kwikorera imizigo bayivanye muri Tanzania ahitwa Tabora.

Iyi ni imwe mu nzu za mbere za kizungu zubatswe i Butare, yubakishijwe amatafari, isakaje amategura

Butare imaze guhindurwa Astrida, Ababiligi batangiye kuyubaka neza bashyiramo inzu zigezweho. Icyo gihe hatangiye kubakwa inzu zigezweho zabaga zigenewe abazungu.
Igice cyerekeye i Ngoma niho habaga hatuye abaturage basanzwe b’Abanyarwanda naho Abarabu bagomba gutura i Mamba.

Guhera mu 1950 kugeza mu 1962, umujyi watangiye kubakwamo imihanda ya kaburimbo, hagezwa amazi n’umuriro ndetse n’ikigo cy’ubushakashatsi cyaje guhinduka IRST.

Astrida kandi yubatswemo ibitaro, laboratoire y’amatungo, n’amashuri atandukanye.
Ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, inzego z’imitegekere y’igihugu zarahinduwe, uduce tw’igihugu duhabwa amazina mashya, birangira na Astrida ijyanye n’ubukoloni.

Butare yongeye kwitwa Butare ariko itakaza ububasha bwo kwitwa Umurwa Mukuru kuko wahise wimurirwa i Kigali.

Mu mwaka wa 1963 Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yarashinzwe ishyirwa i Butare, bifasha uwo mujyi mu gukomeza gutera imbere k’uwo mujyi.

Kaminuza yageze i Butare ihasanga andi mashuri yisumbuye akomeye nka Groupe Scolaire Officiel de Butare, Petit Séminaire de Butare, Ecole sociale de Karubanda n’andi ku buryo byatumye Butare ifatwa nk’igicumbi cy’uburezi kugeza n’ubu.

Ibarura rusange ryakozwe n’Ababiligi rigasohoka mu 1949, rigaragaza ko Astrida yari ituwe n’abaturage 305.860.

Butare yakomeje kuba Umujyi wa Kabiri kuri Kigali na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza mu 2006 ubwo hakorwaga amavugurura y’inzego z’imitegekere y’igihugu, uwo mujyi ugashyirwa mu Karere ka Huye n’izina ryawo rikitirirwa ako karere.

Abaturage bavuye kuvoma amazi mu mujyi wa Butare mu myaka yo hambere
Muri 2012, Umujyi wa Huye wari utuwe n’abaturage 54500, ariko biteganyijwe ko mu 2050 uzaba utuwe n’abagera ku bihumbi 640.

Huye ni umujyi ukomeje gutera imbere nubwo wabaye nk’usubira inyuma guhera mu 2013 ubwo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahindukaga Kaminuza y’u Rwanda, icyicaro cyayo kigashyirwa i Kigali ndetse n’abanyeshuri bari bayigize bagakwirakwizwa mu mashami yayo atandukanye.

Byatumye bamwe mu bari bahafite ibikorwa by’ubucuruzi babura abakiliya, ababishoboye bimukira ahandi naho abandi bahindura ibyo bakoraga kugira ngo bakomeze kubaho.

Kuri ubu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye ryongerewe abanyeshuri nyuma yo kugaragaza ko ari ikibazo, ndetse bimwe mu bikorwa byari byarahagaze byongeye gusubukurwa.

Mbere y’uko hashingwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, izi nyubako zari mu mujyi wa Astrida zakoreragamo Ishuri ryitwaga Institut Saint Jean

Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Huye, cyerekana ko uwo mujyi ugizwe n’ibice byo mu mirenge itandatu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mukura, Tumba, Ngoma, Mbazi na Huye na Ruhashya.
Mu gishushanyo gishya kizageza mu 2050, hagaragara imyubakire ivuguruye aho kuva mu Rwabuye kugera ku Mukoni hazubakwa inyubako zigezweho z’amagorofa impande zombi, zagenewe ubucuruzi ariko hakaba hashyirwamo n’ibiro.
Hazubakwa kandi inyubako z’amagorofa mu Mujyi wa Huye rwagati mu bice bitandukanye.

Mu mwaka w’1940,Hoteli Faucon yari imwe rukumbi mu Rwanda yitiriwe nyirayo Mr Faucon, niyo yashoboraga kwakira Umwami Mutara III Rudahigwa n’abashyitsi be. Mu ntangiriro yakiraga gusa abazungu .Icyapa ku rwinjiriro cyari cyanditseho ko “Bibujijwe kwinjizamo imbwa n’abirabura” Uku gukumirwa kwuzuyemo ivangura kwahagaritswe mu mwaka 1955 bivugwa ko Umwami Rudahigwa yigeze gukubitiramo umuzungu urushyi amuziza ko yasuzuguye Abanyarwanda

Iyi nzu iri i Huye mu mugi rwagati yahoze ari gasutamo Butare yitwa Astrida, ubu ikorerwamo n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro

Ishyamba rya Arboretum niryo riherereyemo menshi mu mashami ya Kaminuza y’U Rwanda

Zimwe mu nyubako mu mugi wa Huye wahoze witiranwa n’umwamikazi w’Ububiligi Astrida

Huye mu masaha ya n’ijoro

One thought on “Huye yahoze yitiranwa n’umwamikazi wari ufite izina ry’icyiza muri kamere

  • Murakoze cyane kuduha amateka y’umujyi wa Butare byumwihariko mu gihe cy’abakoroni
    Najyaga mbona ariya magambo yanditse kuri Kiliziya cathedral ya Butare MCMXXXVI sinyasobanukirwe ariko ubu noneho nsobanukiwe aho yaturutse. Murakoze cyane.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *