Ish Kevin agiye guhatana na Se bwa mbere muri Sprint Rally Musha
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop, Ishimwe Kevin uzwi nka Ish Kevin, yagaragaje ishema n’amarangamutima menshi yitegura guhura na se umubyara, Semana Genese, mu irushanwa ry’amamodoka rya Sprint Rally GMT’ rigiye kubera i Musha mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025.
Ish Kevin abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira ifoto yitegura kujya muri iri siganwa, agaragaza ibipfunsi byatandukanije iminyururu nk’ikimenyetso cy’ubutsinzi, ashyiraho amagambo agira ati:
“Semana, Ish Kevin Musha 03/05/2025, Ejo turaba turi hano.”
Urutonde rw’abazitabira iri siganwa rwasohowe ku wa 2 Gicurasi 2025, rukaba rwemeza ko uyu muhanzi agiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere, aho azaba akoranye na mukuru we Hakizimana Jacques. Bazahatana na Semana Genese, se wabo, uzaba akinana na Dusingizimana Salvator.

Semana Genese azwi nk’umusaza w’inararibonye mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, umaze kuwumaramo imyaka 14, kuva yatangira kuwukina mu 2010 nyuma yo kuva mu mukino wo gutwara moto.
Iri siganwa kandi rizanitabirwa na Kalimpinya Queen wamamaye mu myidagaduro, uzaririmo afatanyije na Ngabo Olivier, bakazongera kwiyereka abafana babo nk’uko babikoze mu marushanwa aheruka.
Abakunzi b’uyu mukino bariteze isiganwa ry’ubushotoranyi butuje hagati y’ababyeyi n’abana babo, rishobora kuzana amarangamutima atari make, cyane cyane mu muryango wa Ish Kevin.



