Amakuru

Umugore Yasanzwe Yapfiriye ku Muhanda i Musanze mu Rukerera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umugore w’imyaka 51, Akimanizanye Vestine, uzwi cyane ku izina rya Nyirasafari, wasanzwe yapfiriye ku muhanda ahazwi nka “Ku Karere” munsi y’ umuhanda wa kaburimbo, mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza.

Abaturage n’abanyura aho baguye mu kantu ubwo babonaga umurambo w’uwo mubyeyi, wari uryamye ku muhanda, bafite impungenge z’uko yaba yishwe n’abagizi ba nabi, bitewe n’ibikomere byagaragaye ku ijosi rye.

Umwe mu batuye muri ako gace yagize ati:
“Yari azwi hano muri Mpenge, akora imirimo iciriritse ashakisha ubuzima. Twatunguwe no kumusanga yapfuye, ijosi rye ryagaragaragaho ibikomere. Turacyategereje uko iperereza rizagenda, ariko birashoboka ko yaba yiciwe mu kabari cyangwa aho yari yagiye gusangira.”

Niyoyita Ali, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge, na we yemeje aya makuru, avuga ko babimenyeshejwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twasanze yapfuye koko, ariko icyamwishe ntikiramenyekana. Hari ibikomere bito twabonye, ariko byisumbuyeho bizasuzumwa n’inzego z’ubugenzacyaha.”

RIB yahise itangira iperereza, nk’uko byemejwe na SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Turimo gukurikirana iby’uru rupfu kugira ngo tumenye niba koko ari urupfu rusanzwe cyangwa harimo icyaha cyabaye.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho uzasuzumwa n’abaganga b’inzobere kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *