Amakuru yo mu mahanga

Impinduramatwara itunguranye muri Pakistani

Mu migi n’imidugudu yo muri Pakistani, ibisenge hafi ya byose birimo gushyirwaho ibikoresho by’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba (panneaux soleil). Abaturage benshi, kuva ku bacuruzi bo mu muhanda kugeza ku borozi b’inka, bihitiyemo amashanyarazi aturuka ku zuba aho gutegereza umuriro w’amashanyarazi utizewe kuko utabageraho.

Mu mwaka wa 2024 , Pakistan yatumije megawati zirenga 17 z’ibikoresho bikurura imirasire y’izuba (panneaux soleil) — Ibi bituma iba iya gatatu ku isi mu gutumiza byinshi. Ibi byabaye mu gihe leta ifite ubushobozi buke bwo gushyira mu bikorwa gahunda nini z’imirasire, ariko abaturage ubwabo bafashe icyemezo.

Iyi mpinduka ntiturutse kuri leta. Ni abaturage bayiyoboye. Ni abacuruzi b’ubwenge n’abaturage barambiwe umuriro wabuze, bahitamo ubushyuhe bw’izuba aho gutegereza umuriro uhenze kandi ucikagurika.

Uko byagenze: Igiciro cya sola cyamanutse kubera amapaneli y’ubushinwa, mu gihe igiciro cy’umuriro cyazamutseho 155% mu myaka 3 gusa. Abantu bafashe icyemezo batagishije inama: gushyira amapaneli hejuru y’amazu yabo. Umuturage asigaye aba umuguzi n’umukozi w’amashanyarazi icyarimwe.

Ingaruka n’ibibazo: Uko abantu barushaho kuva kuri “grid”, umurongo rusange w’umuriro, niko abawukoresha basigaye basabwa kwishyura byinshi. Byongera ubusumbane hagati y’abafite ubushobozi bwo kugura sola n’abadafite, cyane cyane mu cyaro.

Ariko hari n’amahirwe: Nta kindi gihugu cyari cyigeze kugaragaza impinduka yihuse nk’iyi idafite igishoro kinini cya leta. Abakene, abacuruzi b’amapine mu mihanda cyangwa imiryango yishyira hamwe igahindura imashini z’ubuhinzi ziba kuri lisansi, basigaye babona umuriro batigeze bagira.

Nk’uko umwe mu bahanga yabivuze: “Ibi ni ibisobanuro nyabyo by’ukuntu ubukungu bushobora guhinduka binyuze mu baturage ubwabo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *