AmakuruEntertainmentFootballImikinoImyidagaduroSports

APR:Ntacyo tutabahaye muduhe ibyo mutugomba-Rayon Sports : Mwihangane imishahara yanyu turacyayishakisha

Ni ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, Stade Amahoro yari yuzuye abafana, igomba kuberamo umukino ukomeye hagati y’amakipe ahora ahanganye inkundura.

Ni umukino wagombaga kurangira hamenyekanye ikipe itwaye igikombe cy’Amahoro ndetse igomba no kuzasohokera igihugu mu gikombe cy’Afurika (confederation Cup ).

Umukino wagombaga guhuza amakipe abiri Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona na APR F.C iyikurikiye ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona.

Byongeye yari inshuro ya mbere igikombe cy’amahoro gihatanirwa ku mukino wa nyuma mbere yuko Shampiyona (Premier League) irangira .

Abafana bari buzuye Stade Amahoro ku kigero 100%.

Ku munota wa kane (4′) w’igice cya mbere Djibril Ouattara yahise abonera ikipe y’Ingabo z’igihugu igitego cya mbere ku mupira wari utakajwe na Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin.

Djibril Ouattara ni we wafunguriye amazamu APR FC

Ikipe ya Rayon sports yagaragazaga guhuzagurika no kutinjira mu mukino, mu gihe Ikipe y’Ingabo yagaragazaga urwego ruri hejuru cyane imbere ya mukeba ndetse iyibonamo ikindi gitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert mbere yuko igice cya mbere kirangira.

Mugisha Gilbert niwe watsindiye APR FC igitego cya kabiri

Umukino warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze Gikundiro ibitego 2-0 igikombe cy’Amahoro kiba kibonye nyiracyo.

Umunsi umwe mbere y’uyu mukino, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’U Rwanda General MUBARAKH MUGANGA yari yasuye ikipe y’ingabo mu mwiherero

abwira abakinnyi ko nkuko ibyo ikipe ibagomba byose babibonera igihe ko nabo bagomba gutanga ibyo bagomba ikipe bakorera ku gihe !

Ni mu gihe mu ikipe ya Rayon sports havugwa ikibazo cy’imishahara aho ngo abakinnyi bayo bamaze amezi badahembwa ndetse ngo ibyo bibazo bikaba byaba imwe mu mpamvu batitwaye neza.

Ni aho abatera urwenya bahereye bati : Ni gute watsinda ikipe igira iti: “Ntacyo tutabahaye muduhe ibyo mutugomba”-,mu gihe iyindi iri muri “Mwihangane imishahara yanyu turacyayishakisha !”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *