Mu rurembo rw’amahoro: Uko Rastafari yubaka umuntu mushya
Inkuru yanditswe na J. Christian IHIRWE
Ariko ni bande Rastafarians? Baturutse he? Kuki bakunze kuvugwaho byinshi bitandukanye? Ese mu Rwanda babayeho gute?
Aho Rastafari yatangiriye
Rastafari si idini nk’uko benshi babyumva. Ni ubuzima n’inyigisho byatangiye muri Jamaica mu 1930, ubwo abirabura baharaniraga kubaho barwanya ubucakara. Bafataga Umwami Haile Selassie I w’u Etiyopiya nk’Umwami w’Abami, umucunguzi w’abirabura.
Izina “Rastafari” rikomoka kuri “Ras” risobanura “igikomangoma” mu rurimi rwa Amharic, na “Tafari” ari izina ry’umwami mbere yo kwimikwa. Abemera Rastafari babona Etiyopiya nk’ubutaka bwera, kandi bagasanga Afurika ari iwabo w’ukuri, aho bagomba gusubira kugira ngo basubirane icyubahiro cyabo.
Imyemerere n’Imyitwarire
Rastafarians bagira imyemerere ikomeye: ntibarya inyama, ntibanywa ibisindisha, birinda imiti ya kizungu, kandi bagashyira imbere urukundo n’ubwumvikane. Imisatsi yabo ya dreadlocks isobanura imbaraga n’umuco wo kudacogora imbere y’akarengane. Bumva ko umubiri wabo ari ingoro y’Imana (Jah), kandi buri muntu afite ikintu cy’ubumuntu no gukiranuka imbere muri we.
Bavuga ururimi rwihariye bita “Iyaric”, aho “I” (njye) isobanura ubuzima bw’imbere, kugira ngo bibutse ko umuntu ari umwimerere udakwiye kwivangira.
Rastafarians mu Rwanda: Ubuzima butavugwa cyane
Mu Rwanda, Rastafarians ni bake kandi akenshi ntibavuga byinshi ku mibereho yabo. Abenshi bakorera mu buhanzi – cyane mu muziki, ubukorikori n’ubugeni. Nubwo batavugwa cyane mu itangazamakuru, ni abantu bafite amahame akomeye y’amahoro, urukundo, n’ubwigenge.
Inzitizi n’Intambwe yo Guhangana n’Imyumvire Ishaje
Mu mirimo, imwe hari ubwo banengwa imisatsi cyangwa imyambarire yabo. Ibi bituma benshi bahitamo kuguma mu bwisanzure bw’ubuhanzi aho bitarushya guhangana n’inzitizi.
Ariko nanone, hari impinduka. Mu mijyi nka Kigali, hakomeje kugaragara amarushanwa y’abahanzi, ubukorikori n’ibitaramo byongera gutuma umuco wa Rastafari wumvikana nk’isoko y’ubuhanzi n’icyerekezo.
Ubukangurambaga n’icyerekezo
Mu gihe isi iri kurwana no gusigasira indangagaciro n’umuco, Rastafari ifite ubutumwa bukomeye: gusubiza ubuzima ku mizi, kurwanya ivangura, no gusigasira ibidukikije. Ni ubuzima bushishikariza abantu kuba beza ku bandi, kubaha ubuzima, no kurwanya akarengane mu nzira z’amahoro.
“One Love”: Umuhamagaro kuri twese
Nubwo imiterere y’ubuzima bwa Rastafarian itavugwa kenshi mu Rwanda, ni ngombwa ko itangazamakuru, inzego z’ubuyobozi, n’abaturage ubwabo batangira gusobanukirwa aho kubacira urubanza. Kuko nk’uko Bob Marley yigeze kuvuga: “None but ourselves can free our minds.”
Rastafari si iyicarubozo cyangwa isura y’iyobokamana idasanzwe – ni inyigisho y’urukundo, ubuzima bwisanzuye, no kwiyubaka nk’Umwana w’Afurika.

