AmakuruEditor's PickIkoronabuhangaUbutabera

Uburiganya bushingiye ku ikoranabuhanga bukurura urubyiruko mu bihugu bya Aziya

Kigali – Shema Davis (izina ryahinduwe), umusore w’imyaka 24 w’Umunyarwanda, ni umwe mu rubyiruko rwinshi rwashutswe n’amatsinda mpuzamahanga y’ubugizi bwa nabi, yizezwa akazi keza mu gihugu cya Laos ariko agasanga’uburiganya bushingiye ku ikoranabuhanga.

Shema yagize ati: “Natekerezaga ko ngiye kubona ubuzima bushya, ariko nahindutse igikoresho cy’urudubi ku mbuga za crypto, nkoresha amazina y’abagore b’Abanyarusiya bakize nshuka abanyamahanga.”

Yari mu bantu umunani bamaze kugarurwa mu Rwanda nyuma yo gufashwa na Leta binyuze ku muyoboro wa Instagram wa Richard Kwizera. Abo basore n’inkumi bibwirwaga ko bajya gukora mu kazi ko kwigisha cyangwa gutanga serivisi zisanzwe, ariko bagatabwa muri yombi bakimara kugera mu bihugu nka Laos na Myanmar, bagafatwa nk’abacakara b’ikoranabuhanga.

Shema yasobanuye ko yahatiwe kwiba ku mbuga z’imari nka crypto, aho yabeshyaga ko ari umuherwe ushaka gushora imari, abikora mu izina rya “Pig Butchering” – uburyo bw’uburiganya bukinira ku rukundo no kwiyegereza umuntu kugira ngo amushoremo amafaranga.

Raporo y’Ikigo cy’Ubushakashatsi ISS Africa yerekana ko Afurika y’Iburasirazuba iri mu turere twibasirwa n’ubwo buriganya, aho abantu benshi baturuka muri Kenya, Rwanda, na Uganda batwarwa nkaho ari abakozi bajya mu Buyapani cyangwa Amerika, ariko bagahindurirwa icyerekezo bagatwarwa muri Thailand, Myanmar na Laos.

Nk’uko bitangazwa na Le Monde, ahantu aba bantu bashyirwa harimo nk’amacumbi y’inkambi azwi nka “Golden Triangle” muri Laos cyangwa “Shwe Kokko” muri Myanmar. Bafatwa nk’aho bari muri gereza, batakigira ubwisanzure, pasiporo n’amatelefone byabo bigafatwa. Baratotezwa, bagakora amasaha arenga 18 ku munsi, bakanahatirwa kwinjiza amafaranga bakoresheje uburiganya bwo kuri internet.

Nyuma yo kumenyeshwa ibibazo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gufasha abari barashimuswe. Ku bufatanye na IOM, abantu 10 bamaze kugarurwa mu Rwanda muri Mata 2025. Hari abandi batanu bari gukurikiranwa ngo bagarurwe.

Ibihugu bya Kenya, Uganda, n’u Burundi nabyo biri gufasha abaturage babyo kugobotorwa muri aya matsinda. Interpol na IJM byavuze ko iyi sisitemu y’ubucakara bwa kijyambere ishingiye ku ikoranabuhanga ari ikibazo cyugarije isi yose, gisaba ubufatanye mpuzamahanga mu bijyanye n’ubutasi, umutekano n’amategeko.

Inzego z’umutekano n’impuguke mu burenganzira bwa muntu ziragira inama urubyiruko kwitondera aya mahirwe y’akazi atazwi inkomoko. Abashaka kujya mu mahanga basabwa kugenzura ibyangombwa by’ababashakira akazi, kugana ibiro byemewe by’akazi cyangwa ambasade, kandi bagahita bamenyesha inzego z’ubuyobozi igihe hari ikibateye impungenge.

Ubushishozi burakenewe. Ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’itangazamakuru barasabwa kugira uruhare mu gukangurira urubyiruko kwirinda amayeri y’ababashora mu buriganya. Iki ni ikibazo cy’Isi yose, kandi ubufatanye hagati ya Leta, abaturage n’imiryango mpuzamahanga ni bwo buzahesha ubwisanzure abariganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *