Ni ryari ubwisanzure kuri murandasi butangira kuba icyaha mu Rwanda?
Mu gihe imbuga nkoranyambaga zakomeje kuba umuyoboro w’ibitekerezo n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, mu Rwanda hakomeje kwibazwa imbibi z’iyo mvugo: Ni he ubwisanzure buhera, bukarangirira he? Ese iyo umuntu avuze ibitandukanye n’ibyifuzo rusange, cyangwa akavuga ibihuha, aba akora icyaha cyangwa aba akoresha uburenganzira bwe?
Iki kibazo cyongeye kuzamuka ku wa 5 Gicurasi 2025, ubwo Urukiko Rukuru rwatangiraga kuburanisha ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko wo mu mujyi wa Kigali, Me Jean-Paul Ibambe, usaba ko Ingingo ya 39 y’Itegeko ryo mu 2018 rigena ibyaha by’ikoranabuhanga yasuzumwa kugira ngo harebwe niba idahabanye n’Itegeko Nshinga.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu ushyira ku mbuga nkoranyambaga ibihuha bishobora guteza ubwoba, imvururu, cyangwa kwangiza isura y’abandi, aba akoze icyaha kandi ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe kugeza kuri eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, Ingingo ya 38 irengera uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko nanone ishimangira ko ubwo burenganzira butagomba gukorwaho nabi ku buryo bwangiza ituze rusange, umuco, icyubahiro n’icyizere cy’abantu.
Me Laura Jeanne d’Arc Kagina, umunyamategeko uburanira mu nkiko zo mu Rwanda, avuga ko abantu benshi bibeshya bumva ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bivuze kutaryozwa ibyo bavuga.
“Ubwisanzure ntibuvuze ubudahangarwa,” yagize ati.
“Niba umuntu ashyira kuri TikTok cyangwa Facebook ibintu bisebya abandi, cyangwa ibihuha bishobora guteza panique, ibyo ni ibyaha bihanishwa ibihano bikomeye.”
Me Kagina akomeza avuga ko imbuga nkoranyambaga zitagomba gufatwa nk’ahantu hadafite amategeko. Iyo ubutumwa buteye impagarara buhanyuze, bugafata intera, bugira ingaruka nk’iz’ubundi butumwa busohoka mu bitangazamakuru byemewe.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ibihano bivugwa muri iyo ngingo bikabije, kuko bituma abantu batinya gutanga ibitekerezo. Ariko impuguke mu mategeko zivuga ko ari ngombwa kugira umurongo usobanutse ugaragaza aho ubwisanzure burangirira.
Dr. Emile Munyaneza, inzobere mu mategeko y’ikoranabuhanga, agira ati:
“Gukoresha murandasi si ugusimbuka amategeko. Ibihe turi mo bisaba ko abantu bamenya ko buri jambo bavuga kuri murandasi rifite uburemere bwaryo.”
Avuga ko itegeko rigomba kurengera abaturage, ku buryo umuntu utavuze ukuri cyangwa uharabika undi abibazwa.
Mu gucengera mu bikubiye mu Itegeko Nshinga, Ingingo ya 41 itanga umurongo ugaragaza ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo budashobora gukorwa mu buryo bwangiza abandi cyangwa bwangiza imibereho myiza y’abaturage.
Mu nkiko, ibyo umuntu yavuze, impamvu yabitangaje, aho yabitangarije n’uko byakiriwe n’ababibonye bifatirwa hamwe mu isuzuma ry’icyaha gishobora kuba cyakozwe.
Abasesenguzi bavuga ko uburyo u Rwanda rugenzura ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga bugamije kurinda umutekano w’abaturage n’ituze rusange. N’ubwo bishobora gufatwa nk’igisubizo gikakaye, guca ukubiri no guharabika abandi bigomba kugira imbibi.
Me Ibambe avuga ko atari agamije kuvuguruza intumbero z’igihugu, ahubwo ko akeneye ko hagaragazwa uburyo amategeko akwiye kujyana n’ibihe, kandi akarengera uburenganzira bw’abantu bose.
Mu gihe rubanda bagenda bagira amajwi n’imbuga batangarizaho, bisaba ko buri wese yitwararika. Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo si uruhushya rwo gutuka, kubeshya cyangwa gusebanya.
Ubwisanzure ku mbuga nkoranyambaga ni ingenzi, ariko bugomba gukoranwa ubushishozi, ubwubahane, n’ubwitonzi. Nk’uko amategeko abivuga, “ntawukwiye kuba hejuru y’amategeko, yaba afite ‘followers’ miliyoni, cyangwa ashyushye mu bitekerezo.”

