Perezida Kagame mu nama ya Africa CEO Forum: Amahirwe mashya ku bufatanye bw’abikorera n’ibihugu bya Afurika
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu gihugu cya Côte d’Ivoire aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’aba CEO n’abayobozi b’ibigo bikomeye ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, izwi nka Africa CEO Forum, yatangiye kuri uyu wa Mbere.
Ni inama y’ingenzi isiga amateka mu guhuza ibitekerezo by’abayobozi bakomeye mu nzego za Leta niz’abikorera, aho abasaga 2000 bahuriye i Abidjan barimo abakuru b’ibihugu, abashoramari bakomeye, abayobozi ba za banki, ndetse n’inzobere mu bukungu.

Perezida Kagame yifatanyije na bagenzi be bo muri Afurika barimo Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama ngarukamwaka.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Afurika mu Isi ishingiye ku mibanire ibarirwamo inyungu: Ese amasezerano mashya hagati ya Leta n’abikorera ashobora Kugeza Afurika ku ntsinzi?” – ikaba ishimangira uruhare rw’abikorera mu kubaka ejo hazaza h’Afurika.
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo Afurika igire ijambo n’ubusugire mu bukungu bw’Isi, bisaba ko ibihugu byubaka imikoranire irambye n’abashoramari, bagafatanya mu bikorwa bifatika, aho gushyira imbere imishinga ishingiye ku nyungu z’igihe gito cyangwa izatangwa n’impano z’abagiraneza.
Mu kiganiro cyihariye cyahuje abakuru b’ibihugu, Perezida Kagame yasobanuye ko Afurika igomba gutegura abayobozi bafite ubushobozi bwo kuyobora Isi iri mu mpinduka. Yagize ati:
“Ntidushobora gutegereza ko abandi badutegurira ejo hazaza. Afurika ikeneye abayobozi bategura, batinyuka kandi baharanira impinduka zishingiye ku mpinduka zihamye n’inyungu rusange.”
Yagarutse ku cyerekezo cy’Isi iri guhinduka byihuse, asaba abayobozi n’ibihugu guteza imbere ubukungu budashingiye gusa kuri politiki, ahubwo burambye kandi bushingiye ku baturage.
Mu butumwa bwatanzwe n’abategura iyi nama, hatangajwe ko Africa CEO Forum 2025 izabera i Kigali, mu Rwanda. Ni amahirwe yihariye ku gihugu gikunze kwibanda ku guteza imbere ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku bufatanye bw’abikorera na Leta.
U Rwanda ruzakira iyi nama nyuma yo kwigaragaza nk’igihugu cyiza ku ishoramari muri Afurika, gifite politiki yorohereza abashoramari, ibikorwaremezo bijyanye n’igihe, n’ubuyobozi bufite icyerekezo cy’igihe kirekire.
Inama yibanze cyane ku nsanganyamatsiko zirebana n’ingaruka z’imibanire mpuzamahanga ishingiye ku nyungu, ihindagurika ry’ubukungu bw’Isi, impinduka mu mikorere y’ibihugu by’ibihangange n’uburyo Afurika ishobora kuzibyaza amahirwe aho kuba abacungira abandi.
Iyi nama igaragaza ko kugira ngo Afurika igire uruhare rufatika mu miyoborere y’Isi, igomba gutegura amasezerano mashya hagati ya Leta n’abikorera, binyuze mu guhuza igenamigambi, imikorere, imiyoborere myiza, no gushyira imbere ubushobozi bw’imbere mu mugabane.

