Politiki

Abanyarwanda barenga 790 bakuwe mu burasirazuba bwa Congo batashye

Tariki ya 19 Gicurasi 2025, U Rwanda rwakiriye ku mugaragaro abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aba baturage binjiye banyuze ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu, aho benshi mu babashije gutaha ari abagore n’abana, nk’uko byemejwe n’abayobozi b’inkambi ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba.

Abenshi muri aba baturage bavuze ko kuva mu myaka ya 1994 na 2003, bari batuye mu bice bya Kagusa, Katale, na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Nibishaka Marcel Kagabo, umwe mu batahutse, yavuze ko FDLR yinjiraga nijoro igasahura ibiribwa n’amatungo, bakabaho mu bwoba budashira.

Uwamariya Valentine, utashye n’abana be batandatu, yavuze ko igihe kinini yari amaze atandukanye n’umuryango we, none atewe akanyamuneza no kugaruka mu gihugu cye.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije w’umutwe wa AFC/M23, FDLR ifatanyije na Leta ya Congo yakoresheje amafaranga n’abaturage nk’ingabo z’ibikingira (boucliers humains), babuza abasivili kuva mu duce dukorerwamo imirwano. Yagize ati:

“Inkambi za Kanyaruchinya, Mugunga na Rushagara zabaye icyicaro cy’ubujura, ihohoterwa n’iterabwoba, aho abasivili b’Abanyarwanda bafatwaga bugwate, bagakoreshwa mu nyungu za politiki n’imitwe yitwaje intwaro.”

Dr. Balinda avuga ko ibikorwa byo gusubiza aba baturage iwabo biri gukorwa na AFC/M23, kandi ko bidashingiye kuri gahunda ya Leta ya Congo, nubwo amasezerano yasinywe ku wa 23 Werurwe 2019 hagati ya CNDP, Leta ya Congo, UNHCR, n’u Rwanda yategekaga ko impunzi z’Abanyarwanda zitaha ku bushake.

Mu cyumweru gishize, tariki ya 17 Gicurasi 2025, abandi Banyarwanda 360 nabo bari batahutse. Icyiciro cyabanje cyajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu Karere ka Nyabihu, mu gihe aba 796 bashyikirijwe inkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bitewe n’ubushobozi butandukanye bw’izi nkambi.

UNHCR yatangaje ko mu nkambi yo muri Goma hakiri abarenga 1,000 bifuza gutaha, bakazoherezwa mu byiciro bikurikira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko aba Banyarwanda bagiye guhabwa ubufasha bwose bukubiye muri gahunda za Leta, zirimo Gira Inka, kwiga imyuga, no kugerwaho n’amahirwe atandukanye batabonaga mu buhungiro. Yagize ati:

“Ibibabaje mwaciyemo mubisize inyuma. Nimwubahe gahunda z’igihugu, mwitabire inama, muzamenya aho igihugu kigeze n’icyerekezo kirimo.”

Yasabye ko abana bagomba kwinjizwa mu mashuri, naho abakuru bagahabwa amahugurwa abafasha kwibeshaho no gutangira imishinga ibateza imbere.

Iyi gahunda ni intambwe ikomeye mu guhashya iterabwoba rya FDLR ryabaye nk’igikoresho cy’amateka n’ingengabitekerezo. Kuba Abanyarwanda barenga 2500 bamaze kugaragaza ubushake bwo gutaha, bigaragaza ko icyizere cyagarutse, kandi Leta y’u Rwanda ikomeje kwerekana ubushobozi bwo kwakira no gusubiza agaciro abaturage bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *