Byagateganyo mu Ruhango Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe yahagaritswe


Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa bijyanye n’amasengesho byaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe muri
mu karere ka Ruhango
ngo kuberako hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abajya kuhasengera.
Tariki 17 Gicurasi 2025, mu ibaruwa RGB yandikiye umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Mgr Dr. Ntivuguruzwa Balthazar uru rwego niyo rwatangarijemo iki cyemezo.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwavuze ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku wa 17 Gicurasi 2025, rwagaragaje ko hashingiwe ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka abera aho kwa Yezu Nyirimpuhwe, byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.”
uru rwego rwatanze urugero rw’amasengesho yo ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.
Rwakomeje rugira ruti : Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abasengera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka yahaberaga ahagaritswe by’agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mu kaga.”
Mu ntangiriro za 2025, ni bwo byari byatangajwe ko iyi ngoro yashyizwe ku rwego mpuzamahanga, ishyirwa ku rutonde rw’izindi ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi.
Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni ahantu hamenyekanye cyane kubera abahasengera bavuga ko bahakirira indwara zitandukanye. Haberaga amateraniro manini buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Mu rugo kwa Yezu Nyirimpuhwe
Hateraniraga abantu baturutse mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi



