Joe Biden yagaragaweho kanseri ikaze ya ‘prostate’ imaze gukwira mu magufa
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, w’imyaka 82, yagaragaweho n’uburwayi bwa kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo (prostate cancer) yageze ku rwego rukomeye aho imaze gukwirakwira mu magufa. Ibi byatangajwe n’ibiro bye mu itangazo ryasohotse ku cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025.
Biden, watangiye kuyobora mu kwezi kwa mbere uyu mwaka mbere y’uko asimburwa muri manda nshya, yajyanywe kwa muganga nyuma y’ibibazo byagaragaye mu nzira y’umukoya. Ibizamini byafashwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize byemeje ko afite prostate cancer yo ku rwego rwo hejuru, ifite amanota 9 kuri 10 ku rugero rwa Gleason Score, igipimo gikoreshwa mu gusuzuma ubukana bwa kanseri.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo mpuzamahanga Cancer Research UK, amanota arenga 7 kuri urwo rugero agaragaza kanseri ikaze ishobora gukwirakwira byihuse mu bindi bice by’umubiri. Mu kibazo cya Biden, abaganga bemeje ko iyo kanseri imaze kugera mu magufa, bikaba byemezwa n’ibisubizo by’ibyuma byifashishwa mu gupima (scans) ndetse n’ibizamini by’amaraso.
Ibiro bya Perezida wahoze ari ku butegetsi bivuga ko nubwo iyo kanseri ari ikaze, ishobora kugenzurwa binyuze mu buvuzi bwo kugabanya imisemburo (hormonal therapy), aho bakumira intanga z’ingufu zituma iyo kanseri ikura. Ibi bishobora gutuma umurwayi agira igihe kirekire cyo kubaho atarembye.
Uretse kuba ari Perezida wigeze kuyobora igihugu gifite ububasha bwa mbere ku isi, Biden yari amaze igihe kirekire ahanganye n’ibibazo by’ubuzima butameze neza, birimo n’impanuka zikomeye yagiriye mu myaka ya za 1970. Gusa yari yaravuzweho kugira ubuzima bwiza bushobora kumufasha gutanga urugero rwiza mu bijyanye no gusaza neza.
Umuryango we ndetse n’inzego z’ubuvuzi zo muri Amerika barimo kuganira ku buryo bwiza bwo gukomeza kumuvura, harimo n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bukomeje gukorwa mu guhangana na prostate cancer.
Biden ni umwe mu bantu benshi bakuze bagaragarwaho na prostate cancer, indwara ifata cyane abagabo bageze mu zabukuru. Iyi ndwara igaragara ku kigero kiri hejuru ku bagabo bari hejuru y’imyaka 65, kandi isanzwe ikunze kugaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abashinzwe ubuzima basaba abantu kwipimisha hakiri kare, cyane cyane iyo hari ibimenyetso nko kugira ikibazo mu kunyara cyangwa kuribwa mu mugongo n’amagufa.

