Amakuru

Umuherwe Munyakazi Sadate burya yavuye kure

Munyakazi Sadate, umwe mu bantu bazwi cyane mu rwego rw’ubucuruzi mu Rwanda, ntiyigeze atangira ubuzima bwe yorohewe. Nubwo ubu abarirwa mu baherwe b’imbere mu gihugu, yanyuze mu bihe bikomeye by’ihungabana ry’ubukungu, kugeza aho byabaye ngombwa ko agurisha ibikoresho byo mu rugo birimo intebe, kugira ngo abone uburyo bwo kubaho.

Sadate yatangaje urugendo rwe rw’ubuzima rwuzuyemo ibigeragezo, aho yateye intambwe ya mbere mu kwikorera mu mwaka wa 2006 afatanyije n’umugore we. Muri icyo gihe, bacungaga ku bushobozi bucye bari bafite, ndetse bagafashwa n’inguzanyo batojwe gufata muri banki. Icyo gihe bari bafite kompanyi iciriritse ikora ibijyanye n’icapiro n’imitako yo gutaka, ibyo byose babikoraga mu buryo bwo kwitangira.

Sadate avuga ko mu mwaka wa 2008 yafashe icyemezo gikomeye cyo kuva mu kazi yakoraga muri banki, agahitamo kwinjira byimbitse mu bucuruzi bwe. Nyamara, ibyiringiro bye byaje guhura n’ukuri gukomeye kw’isoko ry’akazi: ibintu ntibyagenze nk’uko yabitekerezaga. Amafaranga yari amaze gushoramo umutungo we n’igihe, yose yarashize nta n’inyungu abonye.

Ibi byatumye atangira kugurisha bimwe mu bikoresho byo mu rugo nko kugurisha intebe kugira ngo akomeze kubona ikimutunga.

Ati: “Nageze aho ntakigira igishoro, nta n’uburyo bwo kubona amafaranga, nta muryango cyangwa inshuti byari hafi ngo bingire inama cyangwa bimfashe. Sinari nagera aho nshinga imizi mu mwuga, amasoko yose napiganirwaga narayatsindwaga.”

Nubwo ibintu byari bigeze iwa Ndabaga, Sadate ntiyacitse intege. Yari yugarijwe n’ibibazo byinshi birimo no kubona amafaranga yo gutunga umuryango, kwishyurira abana ishuri, ariko yirengagije ibyo byose ahitamo gukomeza guharanira kwiyubaka.

Amahirwe yaje kumuhundagaraho ubwo yabonaga ikiraka cya mbere cyo kubaka umunara i Nyamirambo, akazi kamuhesheje amafaranga ibihumbi 700 by’amanyarwanda. Aya ni yo yatumye atangira kongera kuzahura ubuzima bwe, akurikiraho kubona andi masoko mato mato kugeza ubwo ubuzima bwe bwatangiye guhinduka gake gake.

Uyu munsi, Munyakazi Sadate ntakiri wa muntu wagurishaga intebe ngo abone icyo afungura. Muri iki gihe, umutungo we wibarirwa mu mafaranga arenga miliyari 10 z’amanyarwanda, akaba ari umwe mu bacuruzi bakomeye bageze kuri urwo rwego mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *