Trump na bagenzi be bateze umutego perezida Cyril Ramaphosa

Trump na bagenzi be bateze umutego perezida Cyril Ramaphosa wa S.A bamwereka videwo bashingiraho bikanga jenoside ikorerwa Abazungu !
Muri iyi minsi hari abazungu bahunze SA bahungira muri USA! Ngo nabo bari gutotezwa no kwicwa « gukorerwa jenoside »!
Julius Malema na EFF ye bagaragaye muri izo videwo bahamagarira kwica abazungu no kubambura ubutaka n’umutungo.
Cyril Ramaphosa wa S.A yavuze ko ibyo Julius Malema na EFF ye batangaje ari ibitekerezo byabo bwite cyane cyane ko ngo SA ari igihugu kigendera kuri Demokarasi byongeye ngo ishyaka rya Malema rikaba rifite abayoboke bake cyane !
Ramaphosa abajijwe niba izi mbwirwaruhame za Malema zitatuma abazungu bicwa cg ngo bamburwe ibyabo , Ramaphosa yahakanye yivuye inyuma ko abayoboke ba Malema batabishobora kuko ngo badashyigikiwe na Reta ya SA.
Ntibyabujije ariko ko Donald Trump asaba ko Julius Malema yatabwa muri yombi kugirango akurikiranweho ibyo yatangaje mu mbwirwaruhame, yemeza ko Malema yahamagariraga ko abazungu bakorerwa genocide ndetse no kwamburwa ibyabo.
Bamwe mu bakurikiye iki kiganiro bavuze ko iyerekanwa rya video ya Malema wari umutego kuri Ramaphosa !
