AmakuruPolitiki

DRC: Ubudahangarwa bw’uwari Perezida bwakuweho

Ubutabera bwa gisirikare bwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwemerewe gutangira gukurikirana Joseph Kabila nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko imwambuye ubudahangarwa yahabwaga n’itegeko no kuba Senateri ubuzima bwe bwose.

Yahawe icyo cyubahiro hashingiwe ku ngingo iteganywa n’amategeko y’uko uwigeze kuba Umukuru w’Igihugu akava neza ku butegetsi aba Senateri ubuzima bwe bwose, kandi afite ubudahangarwa.

Kuwa kane tariki 22 Gicurasi 2025 nibwo Sena ya DRC yateranye ku busabe bw’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, isuzuma kandi yemeza ko Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa kugirango ubushinjacyaha bwa gisirikare bubone uko bumukurikirana.

Senateri Nefertiti Ngudianza uvugira Sena ya DRC niwe wasomye icyemezo cya bagenzi be cyo kwambura Kabila ubwo budahangarwa nyuma y’uko byemejwe na Komite y’Abasenateri 40 yari iherutse gushyirwaho.

Abasenateri 96 nibo batoye muri rusange, batanu batora Oya naho batatu batora impfabusa.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo uwahoze ari Umukuru w’igihugu yamburwa uburenganzira yagenerwaga n’amategeko kugira ngo akurikiranwe.

Kabila ashinjwa ibyaha birimo gushinga umutwe wa gisirikare wa AFC/M23, kugambanira igihugu no kugira uruhare mu byaha by’intambara.

Ku ya 18 Werurwe 2025, uwahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila, yagiye i Goma nyuma yo kubibwira ibitangazamakuru, na nyuma y'ibiganiro yagiranye n'uwahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo, Thabo Mbeki, muri Fondasiyo ya Thabo Mbeki i Johannesburg, muri Afurika y'Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *