Jose Chameleone yavuze urwo akunda Perezida Kagame n’Abanyarwanda
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, yemeje urukundo rudasanzwe afitiye Perezida Paul Kagame n’u Rwanda muri rusange, agaragaza ko abona igihugu cyarateye intambwe ikomeye mu iterambere, umutekano n’imiyoborere.
Ibi yabitangarije Televiziyo y’u Rwanda, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’abanyamakuru, mbere y’igitaramo ateganya gukorera muri Kigali Universe ku Cyumweru, tariki 25 Gicurasi 2025.
Chameleone yagize ati:
“Reba Igihugu cyanyu, u Rwanda rurimo gutera imbere cyane. Abanyarwanda ni abantu beza cyane, mbakundira ko bavugisha ukuri. Ntabwo ari abatubuzi, bafite indangagaciro zikomeye.”
Yakomeje agaragaza ko yishimiye cyane gutsinda kw’amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Nyakanga 2024, aho Paul Kagame yatsindiye indi manda nk’Umukuru w’Igihugu.
“Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo gutsinda amatora. Warakoze gushyira iki gihugu ku rwego rwo hejuru kiriho. Imana iguhe umugisha kandi njye ubwanjye ndagukunda.”
Uyu muhanzi w’Umunya-Uganda usanzwe ari inshuti y’u Rwanda, yavuze ko igitaramo cye kidafite intego y’ubucuruzi gusa, ahubwo kiganisha ku gushimira urukundo yagaragarijwe n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe, ubwo yari arwaye.
“Ubwo nari ndwaye, nabonaga ubutumwa muri telefone yanjye amarira akagwa. Abantu bansengeye cyane. Abo mu Rwanda, muri Kenya no mu bindi bihugu. Iki gitaramo ni uburyo bwo gusubiza urukundo nagaragarijwe, kugira ngo abantu bavuge bati ‘Jose yaragarutse’.”
Si ubwa mbere Chameleone agaragaza amarangamutima akomeye afitiye Perezida Kagame. Ku wa 8 Gashyantare 2024, yashyize amafoto kuri konti ze za Instagram na Facebook ashimira Perezida Kagame ku ruhare rwe mu nama yahuje ibihugu bya EAC na SADC i Dar es Salaam, yashakaga ibisubizo ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Chameleone azataramira abakunzi be b’i Kigali hamwe n’abandi bazaturuka hirya no hino mu gihugu, mu gitaramo gikomeye cyiswe “Chameleone Live in Kigali”, kizabera kuri Kigali Universe. Benshi biteze ko ari igitaramo cy’amateka, cyuzuyemo ubusabane, urukundo n’umuziki ufite ubutumwa.

