Imyidagaduro

The Ben na Diamond bongeye guhurira ku rubyiniro, basusurutsa ibihumbi by’abitabiriye “Coffee Marathon Concert”

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 rishyira ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, umuhanzi nyarwanda The Ben yongeye kwifatanya n’icyamamare Diamond Platnumz wo muri Tanzania ku rubyiniro, aho baririmbye indirimbo yabo “Why” imbere y’imbaga y’abakunzi b’umuziki bari bateraniye mu Ntara ya Ntungamo, mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Uganda.

Iki gitaramo cyiswe “The Coffee Marathon Concert” cyari kigamije gushyigikira ubukangurambaga bwo gufasha abagore bahinga ikawa kwivana mu bukene binyuze mu gutezwa imbere kw’ubuhinzi bwabo. Cyakurikiye isiganwa ku maguru ryabaye mu gitondo cyo ku wa 24 Gicurasi.

The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda batangiye kwigarurira imitima y’abafana mpuzamahanga. Muri iki gitaramo, yasusurukije abantu aririmba indirimbo ze zakunzwe nka “Fine Girl,” “Can’t Get Enough” na “Why”, yaje kuririmbana na Diamond ubwo uyu nawe yari ageze ku rubyiniro.

Diamond, umaze kuba ubukombe muri muzika y’Afurika y’Iburasirazuba, ageze ku rubyiniro yifatanije na The Ben maze bafatanya kuririmba “Why”, indirimbo bamaze igihe barakoranye ariko itaherukaga kuririmbwa ku rubyiniro bari kumwe. Bagaragaje ubumwe n’imbaraga, bituma imbaga y’abantu ibarirwa mu bihumbi bishimishwa bikomeye n’iyo ndirimbo yakunzwe cyane kuva yasohoka.

Uretse The Ben na Diamond, iki gitaramo cyanagaragayemo ibyamamare bikomeye muri Uganda nka Bebe Cool, Eddy Kenzo, Vinka, Lydia Jazmine n’abandi, bose bakaba barahuriye ku ntego imwe yo gukangurira abaturage gufasha abagore b’abahinzi b’ikawa kugira ubuzima bwiza binyuze mu mishanga ibyara inyungu.

Ibi bibaye nyuma y’uko The Ben yari amaze icyumweru akoreye ikindi gitaramo gikomeye i Kampala ku wa 17 Gicurasi 2025, aho naho yakiranywe ubwuzu bukomeye.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo, The Ben yagize ati: “Biranejeje kongera guhura na Diamond ku rubyiniro. Ni inshuti, twahuye bwa mbere mu Rwanda, none kongera gukorana nawe hano muri Uganda byatumye ndushaho gusobanukirwa ko ubuhanzi buhuza imipaka.”

Iki gitaramo cyashimangiye uburyo umuziki ushobora gukoreshwa nk’inkingi y’iterambere, ubukangurambaga no gufasha abari n’abategarugori kubona ijambo n’amahirwe yo kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *