Imyidagaduro

Marina yemeje ko yigeze gukunda Christopher

Marina Deborah, umuhanzikazi w’umunyarwanda, aherutse gutangaza ko yigeze kugira “crush” ku muhanzi Muneza Christopher, uzwi cyane nka Christopher, ubwo yari mu mashuri yisumbuye. Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri radiyo zikorera mu Rwanda, Marina yavuze ko ubwo yari mu mashuri yisumbuye yagiriye Christopher urukundo rudasanzwe ruzwi nka ‘Crush’, nubwo yari azi neza ko ntacyo rwageraho.

Ubwo yari abajijwe umuhanzi w’umusore yigeze akundaho, Marina yagize ati: “Reka mbabwize ukuri n’ubundi kugira Crush biremewe, ubu ngubu ntawe mfite kubera ko nakuze nkabona ko ntacyo bikimaze ariko kera buriya nakundaga Christopher.”

Yongeyeho ko yigeze gufata igifuniko cya ‘Ni Nyampinga’ akagifunikisha ifoto ya Christopher, ndetse n’iyo yari mu ishuri, iyo kayi yari hafi ye, akayireba akishima.

Marina yavuze ko igihe cyose yarebaga indirimbo ya Christopher yise ‘Byanze’, aho uwo muhanzi apfukamira umukobwa, mu mutwe we yakuragaho uwo mukobwa akaba ari we ujya muri uwo mwanya.

Nubwo yageze aho akisanga mu muziki nk’uko na Christopher ari umuhanzi, Marina ntiyigeze abimubwira, gusa bahuye avuga ko yabimubwira kubera ko bwari ubwana kandi byashize.

Agaruka ku mugabo w’inzozi ze, Marina yatangaje ko akunda umusore w’umunyamahoro n’ikinyabupfura kuko Imana nimumuha azakora ibishoboka byose kugira ngo ntasenye.

Ku bijyanye n’amakuru yakunze kugarukwaho ko yaba yaragiye kwibagisha ikibuno muri Nigeria akaremberayo, Marina avuga ko ntacyo byamutwaye kuko we atita cyane ku magambo y’ibihuha cyane ko yiyizi kurusha undi wese.

Marina atangaje ibi nyuma gato yo gushyira ahagaragara indirimbo yise “Ndarahira”, ibyazamuye intambara y’amagambo hagati ye na Khalifan Govinda wamushinjije agasuzuguro kubera gushyira ahagaragara iyo ndirimbo nyuma gato y’iyo bari bakoranye.

Mu 2019, umuraperi Khalifan Govinda yemeje ko akundana n’umuhanzikazi Marina Deborah, avuga ko urukundo rwabo rufite icyerekezo kizima. Yagize ati: “Sinzi uko abantu babyumva cyangwa babifata, ariko njyewe na Marina turakundana kandi mbona bifite icyerekezo kizima.”

Khalifan yavuze ko yatangiye gukunda Marina bakimara gukorana indirimbo “Too Much” ya Jay Polly, bigenda bizamuka. Yagize ati: “Agisohora ‘Byaraye Bibaye’, tugakorana ‘Too Much’ nibwo natangiye kumukunda, ikintu namukundiye, nasanze icyo arusha abandi bakobwa ni umuntu utajya uca ku ruhande iyo wamukoreshereje arabikubwira, ntabwo ari ba bakobwa bahisha avugira aho.”

Khalifan yakomeje avuga ko wenda atakwemeza ko bakundana nk’umugore n’umugabo ariko yemeza ko ibyo abona uyu munsi bishobora kuzarangira babanye. Yagize ati: “Turakundana, wenda sinavuga ko ari urukundo nk’urw’umugore n’umugabo ariko uko mbibona bishobora kuzarangira tubanye. Iyo ndebye umubano dufitanye mba mbona bishoboka cyane ko yazambera umugore.”

Ibi byose byerekana ko Marina Deborah ari umuhanzikazi w’umunyarwanda ufite amateka yihariye mu rukundo n’ubuzima bwe bwite, ndetse n’uburyo yagiye agira uruhare mu muziki nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *