Imyidagaduro

Impinduka muri sinema Nyarwanda: udukino twihariye turi kwerekana impano z’abanyarwanda

Mu myaka yashize, sinema nyarwanda yari ishingiye ku dukino duto two mu matsinda y’urubyiruko cyangwa amashusho yafashwe n’udushashya tw’amatelefone. Ariko uko ikoranabuhanga ryagiye ritera imbere, byatumye benshi bahabwa amahirwe yo kwigaragaza no kwinjira muri uyu mwuga, ndetse YouTube iza kuba umuyoboro wa mbere w’Abanyarwanda benshi bashyiraho filime zabo, zituma izina ryabo rimenyekana.

Uyu munsi, sinema nyarwanda iri mu mpinduka zigaragara. Abantu bari gukoresha YouTube nk’urubuga rwo gutangiriraho urugendo rwabo rwa sinema, bagashyira ku mugaragaro imishinga yabo bwite, bifashishije ubumenyi n’ubushake bafite. Ni urubuga rutaruhanya, rutanga ubwisanzure, ndetse rutuma n’abatari basanzwe bazwi bahabwa urubuga. Ibi byatumye haboneka filime nshya zigezweho kandi zifite ireme, zigaragaza impano zitangaje z’Abanyarwanda.

Dore zimwe muri filime nyarwanda zigezweho kuri YouTube zigaragaza impinduka n’impano z’Abanyarwanda:

1. “Stick Around”

Yateguwe na Nkusi Queen uzwi nka La Queen, murumuna wa Nkusi Lynda wamenyekanye muri Miss Rwanda. Ni filime itandukanye n’izindi zisanzwe, kuko ifite ibice byinshi bifite ubutumwa bwihariye kandi buri kimwe kirimo uburebure burenga isaha. Ntikozwe mu buryo busanzwe bw’uruhererekane, ahubwo buri gice kiganisha ku nkuru ifite igitekerezo gikomeye. Ni imwe mu dukino twerekana uburyo abakinnyi bashya bashobora kwihangira imishinga ikomeye.

2. “Ikarita y’urupfu”

Ni uruhererekane rwanditswe kandi ruyoborwa na Mugwaneza Abdul uzwi nka Cobby, umaze igihe kinini muri sinema nyarwanda. Inkuru yayo ivuga ku bibazo bijyanye n’ivangura, uburenganzira ku mitungo n’imibanire mu muryango nyuma y’urupfu rw’umugabo. Irimo abakinnyi b’inararibonye nka Nyirankotsa, Scott, na Kevine Dangote, kandi ikorwa ku rwego rwisumbuye ugereranyije n’izagiye zikorwa mbere.

3. “The Dream”

Irimo abakinnyi bakomeye nka Rukundo Arnold (Shaffy). Inkuru yayo ishingiye ku rukundo rw’umukobwa wanga kurekura umuhungu nyamara we atakimushaka. Igaragaza uburyo ibibazo by’urukundo bihinduka umutwaro n’ihurizo rikomeye mu buzima bw’abantu benshi. Iyi filime nayo yayobowe na Mugwaneza Abdul, agaragaza ko ari umwe mu banyempano bahindura isura ya sinema nyarwanda.

4. “Umukire w’umu-millionaire yihinduye umukozi wo mu rugo kubera urukundo”

Ni inkuru idasanzwe igaruka ku mukire wiyemeje kuba umukozi wo mu rugo kubera urukundo. Igaragaza ububabare, ubugambanyi n’imyitwarire itunguranye abantu bagira mu rukundo. Iyi filime ni urugero rwiza rugaragaza uko ubutumwa bukomeye bushobora gutambutswa mu buryo bworoshye kandi bushimishije.

5. “Inkomoko”

Ni filime ya Madedeli (Dusenge Clenia) uzwi cyane muri sinema nyarwanda. Yatangiye gusohora uduce tw’uruhererekane rwe bwite avuga ku nkomoko y’ibibazo biboneka mu miryango. Irimo abakinnyi bakomeye nka Emmanuel Rugaba na Kakuze Cecile. Yerekana imibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda, igaragaza ukuri n’amasomo ku buzima busanzwe. Madedeli yatangaje ko ari umushinga yiteguye igihe kinini, kandi azawukomeza kugeza ushoje.

Impano z’abagore n’urubyiruko muri sinema Nyarwanda

Abagore n’urubyiruko bari ku isonga mu guhindura isura ya sinema nyarwanda. Iserukiramuco rya Urusaro International Women Film Festival, ryateguwe na Jacqueline Murekeyisoni, ryahaye abagore amahirwe yo kugaragaza impano zabo mu gukora no kuyobora filime. Abagore nka Myirima Uwiragiye Birara, watsindiye igihembo cya Prix Spécial UNFPA muri FESPACO 2025 kubera filime ye “The Bride”, bagaragaza ko abagore bafite uruhare rukomeye mu iterambere rya sinema nyarwanda.

Urubyiruko narwo ruri kwigaragaza cyane muri sinema. Ibigo nka IBTC Film & Design bitanga amahugurwa ku rubyiruko mu bijyanye no gukora filime, bifasha kuzamura impano nshya no guteza imbere sinema y’u Rwanda.

Sinema nyarwanda iri mu gihe cy’impinduka zitajegajega. Abakinnyi n’abatunganya filime barimo kwihangira imishinga, bagakoresha YouTube nk’umuyoboro wo kugera ku bafana benshi kandi mu buryo bwihuse. Izi filime zigezweho zerekana ko impano nyinshi z’Abanyarwanda zishoboye, ndetse ko igihe kigeze ngo sinema nyarwanda ibe igice cy’ingenzi mu ruganda rw’imyidagaduro ku mugabane wa Afurika.

Niba ushaka gukurikirana sinema nyarwanda y’uyu munsi, YouTube ni isoko itagucika!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *