AmakuruAmatekaHealthUbuzima

Rwanda :Abafite uburwayi bwo mu mutwe bahoze bafungirwa muri gereza

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku bafite Ibibazo by’Ubuzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Darius Gishoma.

Yavuze ukuntu mu myaka ya 1960 abagiraga uburwayi bwo mu mutwe bafungirwaga muri gereza, akomoza ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu buvuzi bwabo mu rwego rwo kubasubiza agaciro bakwiye.

Bikubiye mu butumwa yatangiye mu Bitaro bya Caraes Ndera, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku Buzima bwo mu Mutwe.

Yagize ati ‘‘Hari abo twaganiraga mu minsi yashize twibukiranya ko mbere y’uko bibaho (ibyo bitaro) mu 1968, umwanya w’umuntu wagize ikibazo cyo mu mutwe, wari mu 1930” [Iyahoze ari Gereza Nkuru ya Kigali].

1930 yahoze ari Gereza Nkuru ya Kigali

‘‘Ntabwo byari bikwiye ko umuntu ajya ahantu hahanirwa, ku kintu kijyanye n’ikibazo cy’ubuzima. Iyo rero ni inkunga ikomeye cyane, ibi bitaro bimaze imyaka bitera igihugu cyacu n’Abanyarwanda bose muri rusange.’’

Amateka agaragaza ko uretse u Rwanda n’ibindi bihugu byinshi hirya no hino ku Isi bitahoze bifata abafite indwara zo mu mutwe nk’abantu bagomba kwitabwaho.

Ku ikubitiro ku wa 10 Ukwakira mu 1992, Ihuriro Mpuzamahanga Rikora Ubuvugizi ku Buzima bwo mu Mutwe (World Federation for Mental Health), ryatangije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu Mutwe, ugenda wizihizwa hirya no hino mu bihugu.

Kugeza ubu wizihizwa n’ibihugu 150 bibarizwa muri iryo huriro, imwe mu mpamvu nyamukuru y’ishyirwaho ryawo ikaba ugukora ubukangurambaga abatuye Isi bakamenya ko ufite uburwayi bwo mu mutwe atagomba kwamburwa agaciro akwiye nk’umuntu.

Ibi kandi ni ibyashimangiwe na Dr. Darius Gishoma, ubwo u Rwanda rwizihizaga uyu munsi mu 2023.

Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe Caraes Ndera

Imibare ya RBC igaragaza ko Umunyarwanda umwe muri batanu afite ibibazo byo mu mutwe, mu gihe ku rwego rw’Isi habarwa umuntu umwe mu bantu umunani.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius yasobanuye ko muri rusange hari imisemburo yo mu bwonko ikora bitewe n’ibyo umuntu yanyuzemo kandi bigakora no mu buryo bw’uruhererekane mu muryango.

Ati “Icy’umwihariko mu Rwanda ni ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi zangije abantu ku buryo bigaragara ku bantu bakuru no ku babakomokaho bigatuma byongera uburemere.”

“Ikindi ni ikoreshwa ry’inzoga rikabije ry’ibiyobyabwenge. Iyo ibyo bije imisemburo y’umuntu itameze neza kubera ya mateka aremereye bihindura imikorere y’ubwonko byose bikongera ibyo bibazo.”

Yongeyeho ko ikindi gituma imibare mu Rwanda iri hejuru ari amakimbirane yo mu miryango kuko bamwe bafite ibyo bibazo babura aho babihungira bitewe n’uko kutumvikana.

Ubushakashatsi RBC yashyize hanze mu 2018 bugaragaza ko Abanyarwanda 20,5% by’abatuye Igihugu bafite ibibazo byo mu mutwe.

Muri abo bantu abagera kuri 23,2% ni abagore mu gihe 16,6% ari abagabo. Abatuye mu mijyi ni bo bugarijwe cyane kuko bagize ijanisha rya 21,3% mu gihe mu cyaro ari 20,3% by’abatuye mu gihugu hose.

One thought on “Rwanda :Abafite uburwayi bwo mu mutwe bahoze bafungirwa muri gereza

  • Koko se ?Gusa ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe bikwiye kwongerwa kuko nazo zarazamutse

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *