Gukura umuti ku isoko si ukwiyorosa bwakeye?

Itangazo ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiryo n’imiti FDA (Rwanda food and drugs authority) ryo kuwa 11 Kamena 2025 rivuga ko binyuze mu igenzura rihoraho ry’imiti iri ku isoko yatahuye imiti itemewe yitwa “RELIEF” y’ibinini iri mu ngano zitandukanye ku isoko ry’ U Rwanda. Imiti ivura igize ibyo binini irimo ” Diclofenac Sodium, Paracetamol,Chlorpheniramine Maleate na MagnesiumTrisilicate“.
Bityo, Rwanda FDA iramenyesha abaturarwanda bose ibi bikurikira:
1-Abinjiza imiti mu gihugu , abayiranguza na Farumasi zidandaza bose barasabwa guhita bahagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF kandi ingano yose bafite mu bubiko igashyirwa mu kato.
2- Abantu bose barasabwa kutagura no kudakoresha ibinini byose byitwa RELIEF kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.

Nyuma y’iri tangazo bamwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kuriganiraho:
Sebera [Amazina yahinduwe] yagize ati : Gukura umuti ku isoko si ukwiyorosa bwakeye ? Bagiye bayikumira kwinjira
Evariste : Nanjye nibaza ukuntu iba yinjiye mu gihugu kandi itemewe
Albert : Niba itujuje ubuziranenge ubwo nta ngaruka ku buzima bw’abayikoresheje?
Evariste :Ntizabura, ahubwo dukwiye kuba twumva ubiryozwa
Sebera : N’ubusanzwe imiti igira ingaruka. Ubwo nimba ari fake urumva ikibazo kiba problem !
Evariste : Nkeka ko ari ubushobozi buke bwa FDA. Bakagombye kuba bafite laboratory isuzuma imiti yose yinjira. Ariko bo bafata sample nto.
