Umwongereza uvuka mu Buhinde ni we mugenzi wenyine warokotse impanuka y’indege yo mu Buhinde


Vishwash Kumar Ramesh ubwo yasurwaga mu bitaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubuhinde Amit Shah
Umugabo w’Umwongereza ukomoka mu Buhinde yagenze n’amaguru ava mu bisigazwa by’indege ya kompanyi Air India yo mu Buhinde yakoze impanuka ikica abantu 241, nyuma yo kurokoka mu buryo budasanzwe.
Vishwash Kumar Ramesh yari yicaye mu ntebe ifite nimero 11A, mu ndege ya Boeing 787 yari yerekeje ku kibuga cy’indege cya Gatwick i London mu Bwongereza ku wa kane, igakora impanuka nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cy’i Ahmedabad, mu burengerazuba bw’Ubuhinde.
Uwo mwanya yari yicayemo uherereye iruhande rw’umuryango wo gusohokeramo byihutirwa mu gihe cy’amakuba, uri mu gice cy’imbere y’ibaba ry’ibumoso ry’indege.
Nayan Kumar Ramesh, umugabo uvukana na Ramesh, yabwiye BBC News ko Vishwash Kumar “na we ntazi ukuntu yarokotse” wenyine iyo mpanuka y’indege.


Vishwash Kumar Ramesh niwe wenyine warokotse iyi mpanuka
