AmakuruPolitiki

DRC: Minisitiri w’ubutabera yeguye ‘ avuga ko ari ‘umugambi wacuriwe i Kigali’

Minisitiri w’ubutabera wa DR Congo Constant Mutamba yeguye ku mirimo ye mbere y’uko atangira gukurikiranwa ku byaha acyekwaho byo kunyereza umutungo wa leta, nk’uko byemezwa na radio-televiziyo y’icyo gihugu isubiramo inyandiko ivuga ko yabonye yo kwegura kwe.

Muri iyo nyandiko, isubirwamo kandi n’ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP, Constant Mutamba avuga ko yeguye kubera ‘umugambi wa politike’ wo kumugambanira “biboneka ko wacuriwe i Kigali ugashyirwa mu ngiro na bamwe mu bo dusangiye igihugu”. Nta kimenyetso yagaragaje cy’ibi ashinja u Rwanda.

Mutamba, w’imyaka 37, yakunze kumvikana ashinja u Rwanda gutera DR Congo binyuze mu gufasha umutwe wa M23, ikirego u Rwanda ruhakana.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje gutangazwa no kuba Mutamba yavuze ko yeguye kubera ‘umugambi wacuriwe i Kigali!

Uruhande rw’u Rwanda ntacyo rwavuze ku bivugwa muri iyo nyandiko yo kwegura kwa Constant Mutamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *