Misiri na Turukiya banenze umugambi wa Israheli wo kwigarurira umujyi wa Gaza
Mu kiganiro cyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Misiri na Turukiya kuri uyu wa Gatandatu i Cairo, impande zombi zagaragaje kutemera umugambi wa Israheli wo gufata burundu Umujyi wa Gaza no kugenzura Gaza yose.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, yavuze ko uwo mugambi “udakwiye na gato” kandi unyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Turukiya, mugenzi we Hakan Fidan yavuze amagambo akomeye, ashimangira ko intego ya Israheli ari ugukuraho Abanya-Palestine muri Gaza burundu:
“Tugomba kubivugira mu ruhame. Israheli ishaka ‘gupaputira’ Gaza, ikayihindura ahatagituwemo n’Abanya-Palestine, ahubwo hagashorwamo abimukira bayo iteganya kuhatura by’igihe kirekire.”
Aba bayobozi bagaragaje iyi myumvire nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, abwiye televiziyo Fox News kuwa Kane ko igihugu cye gishaka gufata inshingano zose mu gace ka Gaza, kikatangirira mu Mujyi wa Gaza.
Amakuru aturuka muri Guverinoma ya Israheli avuga ko akanama k’umutekano kemeje uwo mugambi ku wa Gatanu, ariko katarasobanura neza niba ugamije no kwigarurira Gaza yose.
Mu biganiro byabereye i Cairo, Turukiya yanashimangiye ko ibihugu byose by’abayisilamu bikwiye gufatanya mu guhangana n’intambara Israheli imaze hafi imyaka ibiri igaba muri Gaza.
Kugeza ubu, Misiri, ifatanyije na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeje kugerageza gufasha mu biganiro bigamije kurangiza intambara hagati ya Israheli na Hamas, ariko nta musaruro uhamye uragerwaho.
Source: www.africanews.com

