U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo mu myaka ine
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza ku rwego rwo hejuru ubukerarugendo burengera ibidukikije, ku buryo buzajya bwinjiriza igihugu amafaranga abarirwa muri tiriyari 1.5 Frw (asaga miliyari 1.1 $) buri mwaka bitarenze umwaka wa 2029.
Ibi byatangajwe ku wa 12 Kanama 2025 mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko yombi, kigaruka ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma hagati ya 2024 na 2029.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi ntego izubakira ku musaruro wagaragaye mu 2023, aho ubukerarugendo bwinjije asaga miliyari 902 Frw (miliyoni 620 $). Ati:
“Tuzakomeza guteza imbere ahantu nyaburanga hasanzwe, tunashore mu hashya hifashishijwe imishinga itangiza ibidukikije, kugira ngo u Rwanda rurushaho kuba isoko nyamukuru ry’abakerarugendo ku rwego mpuzamahanga.”
Mu ntego z’igihe kirekire, iyi gahunda iri mu cyiciro cya kabiri cy’Igishoro cy’Iterambere (NST2) gisozwa mu 2029, igamije kugeza igihugu hafi y’icyerekezo 2050, ubwo kizaba kiri mu bihugu bifite ubukungu buhamye, iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.
Ku bijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku bukerarugendo, Dr. Nsengiyumva yavuze ko bizikuba inshuro zirenga ebyiri, biva kuri miliyari zisaga 5 Frw (miliyoni 3.5 $) mu 2023, bikagera kuri miliyari 10.6 Frw (miliyoni 7.3 $) mu 2029.
Guverinoma izakomeza gufatanya n’abikorera mu gushyiraho udushya no gushyigikira imishinga irengera urusobe rw’ibinyabuzima. Muri urwo rwego, hateganyijwe no kunoza imitangire ya serivisi, cyane cyane mu kwakira inama mpuzamahanga, amarushanwa y’imikino n’ibirori bikomeye mu rwego rwa MICE (Meetings, Incentives, Conferences, and Exhibitions).
Yongeyeho ko abakozi b’uru rwego bazahabwa amahugurwa n’uburyo bwo kongera ubumenyi, mu gihe amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho bizanozwa, hagamijwe kurushaho kunoza imikorere.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, Guverinoma izashora mu bikorwa remezo by’imikino hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukundisha siporo urubyiruko no kugaragaza impano nshya zishobora gufasha uru rwego kugera ku rwego mpuzamahanga.
Imibare ya RDB (Rwanda Development Board) igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwinjije asaga miliyari 941 Frw (miliyoni 647 $) avuye mu bukerarugendo, intego y’umwaka wa 2025 ikaba ari kuzamuka ikarenga tiriyari 1 Frw (asaga miliyoni 700 $).

