Ikawa ya Huye yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda 2025
Mu rwego rwo gushimira abahinzi n’inganda zitunganya ikawa ndetse no guteza imbere umusaruro w’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje abatsinze amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa ya 2025, ku wa 13 Kanama 2025.
Iri rushanwa, rizwi nka Cup of Excellence Rwanda, ryahuje ikawa 316 ku rwego rw’igihugu, ariko 50 ni zo zageze mu cyiciro cya nyuma, havamo 20 zahize izindi.
Umwanya wa mbere wegukanywe n’ikawa y’Ikigo K Organic Company cyo mu Karere ka Huye, gihinga kandi kikanatunganya ikawa y’umwimerere (organic coffee). Byari ubwa mbere iki kigo cyohereje umusaruro ku isoko, maze gihita kwegukana intsinzi.
Indi kawa yaje mu myanya ya mbere irimo:
- Rwamatamu Coffee yo mu Karere ka Muhanga
- KivuBelt Coffee yo muri Nyamasheke
- Simbi Coffee yo muri Huye
- Tropic Coffee yo muri Nyamagabe
- Mahembe Coffee yo muri Nyamasheke
Umuyobozi wa K Organic Company ushinzwe umushinga w’ikawa y’umwimerere, Ndayahundwa Ignace, yavuze ko gutsindira iki gihembo ku musaruro wa mbere ushyizwe ku isoko ari ikimenyetso cy’uko imyaka bamaze bashora imbaraga mu gutunganya neza ikawa itabaye impfabusa.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yasobanuye ko iri rushanwa rifasha kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda, rikanatuma igiciro cyayo cyiyongera ku isoko.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana, we yashimangiye ko buri muhinzi ukora kinyamwuga ashobora kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ikawa 20 zahize izindi zizagurishwa mu cyamunara mpuzamahanga izakorwa binyuze ku ikoranabuhanga ku wa 8 Ukwakira 2025.
Mu mwaka ushize wa 2024, umwanya wa mbere wegukanywe na NOVA Coffee Ltd yo mu Karere ka Gicumbi, ikawa yayo igurishwa ibihumbi 100 Frw ku kilo mu cyamunara.

