UbuhinziUbukungu

U Rwanda rwegukanye inkunga ya miliyari 1,4 Frw yo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yemereye u Rwanda inkunga ingana n’amadolari 995.000 (asaga miliyari 1,4 Frw), igamije gushyigikira imishinga ibiri y’ingenzi mu buhinzi: kwagura Gabiro Agribusiness Hub no guteza imbere ikoranabuhanga ryo kubika umusaruro w’ubuhinzi rya Kivu Cold Group.

Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub watangiye gushyirwa mu bikorwa ku buso bwa hegitari 5600 mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi, Akarere ka Nyagatare, ku bufatanye n’ikigo cya NETAFIM Ltd cyo muri Israel gikwiza ibikoresho byo kuhira imyaka. Leta y’u Rwanda yashoyemo miliyoni 118 z’amadolari mu cyiciro cya mbere, naho icyiciro cya kabiri giteganyijwe gukorerwa kuri hegitari 10.000, kikazatuma umushinga wikuba hafi kabiri.

Ku rundi ruhande, Kivu Cold Group, yashinzwe mu 2021 ku bufatanye bw’ibigo byo mu Rwanda n’u Buyapani, igamije kugabanya ibihombo bituruka ku kubika umusaruro mubi nyuma yo gusarura. Iri koranabuhanga rishya rikoresha amashanyarazi yisubira (renewable energy) rikaba ritezweho gushyigikira cyane ubuhinzi bwo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ku wa 12 Kanama 2025, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, n’Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, Aissa Touré Sarr, basinyanye amasezerano yo gutera inkunga inyigo izasesengura icyiciro cya kabiri cya Gabiro Agribusiness Hub no kwagura Kivu Cold Group.

Inyigo y’icyiciro cya kabiri izibanda ku gushaka amahirwe yo gushyiraho agace k’inganda zongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, ibikoresho byo gukonjesha no kubika imyaka, santeri zo guhuza abahinzi n’amasoko, n’ibindi bikorwa remezo bifasha abahinzi bato n’abaturage muri rusange.

Umuyobozi wa Gabiro Agribusiness Hub Ltd, Aloysius Ngarambe, yavuze ko iyi nyigo izafasha kumenya ibyo icyiciro cya kabiri gikeneye no gushaka abashoramari bashyigikira ishyirwa mu bikorwa ryacyo. Mu byiciro byombi, umushinga uzaba ufite ubuso bwa hegitari 15.600, icyiciro cya mbere kikaba kigeze ku rwego rwa 98% by’ishyirwa mu bikorwa, aho biteganyijwe ko kizashyikirizwa Guverinoma muri Nzeri.

Icyiciro cya kabiri giteganyijwe no gukorerwa mu Karere ka Gatsibo, kikazakurura ishoramari rihwanye na miliyoni zisaga 100 z’amadolari (miliyari zirenga 145 Frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *