Elon Musk mu gahinda nyuma ya gari ya moshi y’umuvuduko wa hyperloop
U Bushinwa buri mu nzira zo kuba igihugu cya mbere ku Isi gishyize mu bikorwa umushinga wa gari ya moshi yihuta cyane ya Hyperloop, ikoranabuhanga ritanga icyizere cyo guhindura uburyo abantu n’ibintu bitwarwa. Ibi byatumye Elon Musk, umuyobozi wa Tesla agaragaza impungenge ko Amerika ishobora gusigara inyuma mu bikorwa by’iterambere ryihuse.
Hyperloop ni uburyo bushya bwo gutwara abantu mu byuma bifunze (capsules) bigenda mu muyoboro ugereranye n’udafite umwuka, bikifashisha ingufu z’imyuka cyangwa imashini zikurura, bigatuma bigera ku muvuduko urenga ibirometero 1,000 ku isaha.
Abahanga bavuga ko iyi tekinoloji izafasha kugabanya urugendo rw’amasaha menshi rukaba iminota mike, ndetse igashobora kugabanya cyane ibibazo by’ikirere gihumanywa n’imodoka zisanzwe.
U Bushinwa bwamaze gutangira kubaka ibikorwa remezo bizakira Hyperloop, mu gihe Amerika yo ikiri mu myiteguro.
Ibi byatumye Musk anyuza ubutumwa kuri konti ye ya X agira ati: “Barimo kubaka Hyperloop! Ni byiza kuri bo. Natwe byadufasha kubaka nk’uwo mushinga hano muri Amerika.”
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye batanze ibitekerezo bitandukanye. Hari abibajije niba u Bushinwa bwarasubiyemo igitekerezo cya Musk, mu gihe abandi bavuze ko iki ari igitekerezo cyari gihari kera mbere y’uko Musk agitangiza.
Abasesenguzi basanga nubwo u Bushinwa buzashobora kubikora mu gihe gito, Amerika ishobora kuzahura n’ibibazo by’igihe n’amafaranga, umushinga w’imyaka mike mu Bushinwa ukazashobora gutwara imyaka myinshi muri Amerika.

