Ubukerarugendo bwa Kashmir bwahindutse amarira
Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2025, agace ka Chasoti muri Kashmir igenzurwa n’u Buhinde kahindutse ah’amarira, nyuma y’uko imvura y’amahindu idasanzwe yateje umwuzure ukomeye mu gihe cy’urugendo rutagatifu rwa Machail Yatra.
Uru rugendo, rusanzwe rukorwa mu gusura igicumbi cya Durga, rwarimo abantu ibihumbi baturutse mu mpande zose z’u Buhinde.
Nk’uko inzego z’ibanze zabivuze, amazi yatewe n’inkubi y’imvura yamanutse avuye mu misozi akubita ahari ibitaramo by’amasengesho, asenya amahema n’inzu, ahitana ubuzima bw’abantu 46, mu gihe abarenga 200 baburiwe irengero.
Ramesh Kumar, umuyobozi wa polisi mu karere ka Kishtwar, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje, hakoreshejwe ingabo zo ku butaka n’indege z’intambara.
Mukesh Sharma, wari kumwe n’umuryango we muri urwo rugendo, yasohotse ari muzima ariko yabuze umugore n’umwana w’imyaka umunani.
Ati:”Twari turimo gusangira amafunguro twese dushima Imana. Mbere y’uko tumenya ikibaye, amazi yaje ari menshi cyane adutwara. Nagerageje gufata ku maboko y’umwana wanjye, ariko imbaraga z’amazi zari nyinshi cyane.”
Ku rundi ruhande, Radha Devi, umubyeyi w’imyaka 52, yabuze abavandimwe batatu.
Ati:”Nari mpari kugira ngo nsengere umuryango wanjye. Sinigeze ntekereza ko uyu munsi wera ushobora gutuma mfusha abanjye bose. Nta jambo rishobora gusobanura agahinda mfite.”
Abahanga mu bidukikije bavuga ko iyi mvura nyinshi idasanzwe ifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere, ikaba igaragaza ko uduce tw’imisozi nka Himalaya tugomba gukaza uburyo bwo gutanga amakuru y’itangira ry’ibiza no kugena aho ibikorwa by’ubukerarugendo biba mu bihe by’imvura.
Ubu, Chasoti iri mu cyunamo gikomeye, aho amasengesho y’ubumwe n’ukwemera yahindutse umunsi wo gutandukana n’abakundwa ku buryo butazibagirana.

