Amarozi,imyuka mibi n’imbaraga zidasanzwe.

Ibintu byinshi birahumanya kuberako gusa abantu bizera ko bihumanye.
Iyo umuntu yemera ko umuntu afite imbaraga zo kumugirira nabi, ashobora kurwara. Umuntu wese wizera ko yarozwe cyangwa yahawe imyuka mibi aba yabaye inzirakarengane y’ubwoba bwe.
”Umurozi” nta bubasha afite ku bandi bantu, usibye imbaraga zo kubemeza ko abufite.
Kubw’iyi mpamvu:
Ntibishoboka kuroga umuntu utemera amarozi.
Abantu bamwe batekereza ko ‘bararozwe’ mugihe bafite uburwayi budasanzwe cyangwa buteye ubwoba (nk’ibibyimba byo mu myanya y’ibanga cyangwa ibibazo by’umwijima. uburwayi nk’ubu ntaho buhuriye n’amarozi cyangwa imbaraga zidasanzwe. Ziterwa n’impamvu karemano.
Ngo ntugapfushe ubusa amafaranga yawe mu buvuzi bwa magendu. Kandi ngo ntugashake kwihorera k’umurozi, kuko ntacyo bizakemura. Ngo niba wumva urembye cyane, jya kwa muganga.
Ngo niba ufite uburwayi budasanzwe: Ntukabishinje umurozi, ntukajye mu bapfumu. Ahubwo gisha inama muganga wemewe.

Byakuwe mu gitabo “Where There is No Doctor”(New Revised Ed. P.5)
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Nyinawumuntu Clarisse.

