Ubuzima: Imyizerere ishobora gutera abantu uburwayi.

Imyizerere ishobora gutera abantu uburwayi. Imbaraga z’imyizerere zishobora kuvura abantu. Ariko izishobora no kubahumanya. Iyo umuntu yizeye bihagije ko ikintu kiri bumubabaze, ubwoba bwe bushobora kumutera uburwayi.
Nk’urugero: Igihe kimwe nasabwe kujya kureba umugore wari warakuyemo inda kandi akirimo kuva amaraso make. Hafi y’urugo rwe hari igiti cy’icunga. Namusabye rero kunywa ikirahuri cy’umutobe w’icunga. (icunga rigira vitamini C, ifasha mu kwagura imiyoboro y’amaraso.) Yarawunyoye nubwo yatinyaga ko wamuhumanya.
Ubwoba bwe bwari bwinshi ku buryo bidatinze yaje kuremba. Naramusuzumye, ariko nsanga ntakibazo kiri mu mubiri we. Nagerageje kumuhumuriza, mubwira ko ntakibazo afite. Ariko yavuze ko yumva agiye gupfa.
Hanyuma mutera urushinge rw’amazi asukuye. Amazi asukuye nta ngaruka z’ubuvuzi agira. Ariko kubera ko yizereye cyane mu rushinge, yahise akira. Mubyukuri, umutobe siwo watumye arwara. Icyatumye arwara ni ubwoba bw’uko byamutera uburwayi.
Kandi icyamuvuye ni uko yizereye mu rushinge! Ni muri ubwo buryo, abantu benshi bakomeza kwizerera mu bitekerezo by’ibinyoma, kubyerekeye amarozi, inshinge, imirire, n’ibindi byinshi. Ibi biganisha ku kuzahara bitari ngombwa.
Ahari, muburyo bumwe, nari narafashije uyu mugore. Ariko uko narushagaho kubitekerezaho, narushagaho kubona ko namuhemukiye; Nari naratumye yizera ibintu bitari ukuri. Nifuje kumubwiza ukuri.
Nyuma y’iminsi mike, amaze gukira neza, nagiye iwe nsaba imbabazi kubyo nakoze. Nagerageje kumwumvisha ko atari umutobe w’icunga, ahubwo ari ubwoba bwamuteye kurwara. Kandi ko atari urushinge rwamukijije ko ahubwo ari ukwizerera murushinge byatumye akira.
Mugusobanukirwa ukuri kubyerekeye umutobe w’icunga, urushinge, hamwe n’imitekerereze ye, ibi bizatuma uyu mugore n’umuryango we bareka kugira ubwoba kandi barusheho kwita ku buzima bwabo no mugihe kizaza. Kuberako ubuzima bwiza bushingiye ku kumva no kutagira ubwoba.
Byakuwe mu gitabo ” Where there is no Doctor” (New revised Edition) P4
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Nyinawumuntu Clarisse
