ImikinoPolitiki

Urubanza rw’itike z’indege: Ubucukumbuzi ku mfuruka nshya z’uru rubanza rukomeje guca ibintu

Hashize iminsi mike Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo rutangiye kuburanisha urubanza rumaze kuba inkuru ikomeye mu gihugu, rukaba ruregwamo abantu 28 barimo abasirikare, abacungagereza n’abasivile, bose bashinjwa gukoresha amatike y’indege yishyuwe n’amafaranga ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Byatangiye nk’inkuru idasanzwe ubwo abanyamakuru 3, Ndayishimiye Reagan (RBA), Ishimwe Ricard (SK FM) na Mucyo Antha Biganiro wahoze akora itangazamakuru batawe muri yombi bazira gukekwaho kugurirwa amatike ya RwandAir hakoreshejwe umutungo wa Leta.

Nyuma gato, ku wa 5 Kanama 2025, RDF yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko abakurikiranywe mu butabera barimo abasirikare babiri n’abasivile 20. Ariko uko iminsi yicumaga, umubare wageze kuri 28.

Muri bo harimo: Capt Peninah Mutoni, Capt Peninah Umurungi na Maj Vicent Murigande bo muri RDF, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana bo mu rwego rw’Igorora, abanyamakuru n’abandi basivile 23 barimo Kalisa Georgine wahoze ari umubitsi wa APR FC na Mugisha Frank (Jangwani), wahoze avugira abafana b’iyi kipe.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzabera mu muhezo, kubera ko rubangikanye n’ibanga rikomeye rya Minisiteri y’Ingabo.

Amakuru yizewe avuga ko hafi ya byose bihurira kuri Capt Peninah Mutoni, wakoraga mu ishami ryasabiraga abakozi ba Minisiteri y’Ingabo amatike y’indege z’akazi. Uyu mwanya yari awufite kuva mu 2017 kugeza mu 2024.

Ni we ushinjwa kuba yarahinduye iyi nshingano inyungu ze bwite, agafasha abantu batari bemerewe n’iyo minisiteri kugurirwa amatike y’ingendo zijyanye n’imikino ya APR FC muri Misiri na Tanzania.

Biravugwa ko yakoranye bya hafi na Kalisa Georgine, bombi bagakorana amayeri yo kwaka amafaranga abafana cyangwa abanyamakuru bashaka kujya kureba imikino, hanyuma bakabarangaho ku rutonde rwishyurirwaga na Minisiteri y’Ingabo. Amatike akishyurwa na Leta, amafaranga y’abatanze yo bakayigabana.

Mu bimenyetso biri ku rukiko, hagaragaramo inyandiko zigaragaza ko abantu nka Mucyo Antha na Ndayishimiye Reagan bagaragaye nk’abakozi ba Minisiteri y’Ingabo cyangwa APR, nyamara atari byo.

Byageze aho, ngo ubwo byamenyekanaga ko Capt Peninah Umurungi yari yaguriwe itike binyuranyije n’amategeko, Capt Mutoni afatanyije n’umukozi wa RwandAir bakora inyandiko nshya igaragaza ko Umurungi ari we wiyishyuriye.

Maj Vincent Murigande we ashinjwa kuba ari we watumaga Peninah Mutoni kugurira amatike bamwe mu bacungagereza nka CSP Sengabo na CSP Mukantabana, bakagaragazwa nk’abakozi ba APR BBW.

Ubushinjacyaha bushingira no ku buhamya bw’abaregwa ubwabo. Ndayishimiye Reagan yavuze ko muri Nzeri 2024 yishyuye 540$ y’itike n’andi 100$ ya Visa binyuze kuri Kalisa Georgine.

Ishimwe Ricard nawe yemeye ko yahaye Kalisa 700$ ngo amugurire itike.

Byombi bivugwa ko ayo mafaranga yageze kuri Capt Mutoni, ariko hakifashishwa konti ya Minisiteri kwishyurira RwandAir.

Brig Gen Déo Rusanganwa, umuyobozi wa APR FC, yavuze ko iki kibazo gikwiye kwigisha isomo buri wese.

Ati: “MINADEF niduha amafaranga yo kuzamura impano z’Abanyarwanda, tugomba kuyacunga neza. Uwabikoresheje nabi azabibazwa n’ubutabera. Igihugu ntikigomba kugwa mu mitego yo gusahura umutungo waryo.”

Ubu, uru rubanza rufite isura ndende kuko rwagaragaje imikoranire hagati y’abasirikare,  abacungagereza n’abasivile mu buriganya bwo gukoresha umutungo wa Leta.

Rwerekanye uburyo siporo cyane APR FC ashobora guhinduka inzira yo kunyuramo amafaranga ya Leta atagenewe ibyo yakoreshwaga.

Rwazamuye impungenge ku miterere y’ubuyobozi n’ubwizerwe mu nzego za gisirikare n’iza Leta muri rusange.

Urubanza rurakomeje, ariko icyizere kiri mu mvugo ya bamwe ni uko “ubutabera buratinda ariko ntibubura.”

Ivomo: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *