Imyumvire ikwiriye niyo shingiro y’uburinganire n’ubwuzuzanye
U Rwanda, kimwe mu bihugu byashyize imbere politiki ihamye y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, ariko haracyagaragara inzitizi zishingiye ku myumvire itariyo, zibuza abaturage kugera ku nyungu nyazo z’iri hame. Izi nzitizi ntizishingiye ku mategeko, ahubwo zigaragara cyane mu mitekerereze, imico n’imyumvire igiciriritse cyane cyane mu rugo.
Imyumvire ikirimo urujijo…
Mu murenge wa Rwaza, akarere ka Musanze, twaganiriye na Mukamana Vestine, umugore w’imyaka 38, ufite abana bane, atangaza ko hakiri abagabo binangiye ku bijyanye n’ubwuzuzanye mu rugo.
Yagize ati: “Nigeze kugerageza kubwira umugabo ko twafata icyemezo cyo kohereza umwana wacu w’umukobwa kwiga i Huye, arandakarira, ambwira ko ibyemezo by’umugabo ntabijyamo. Yabonaga ko gufata icyemezo turi kumwe ari nko kumusuzugura.”
Nk’uko Vestine abivuga, hari abagabo bacyumva ko gusangira inshingano, cyangwa gufatanya gufata ibyemezo, ari ugutakaza ububasha. Ibi bigaragaramo imyumvire igicumbagira ku busobanuro nyabwo bw’uburinganire, aho bamwe babufata nk’igitekerezo cyo guha abagore uburenganzira burenze, aho kuba ubwuzuzanye bw’uruhare n’amahirwe.
Rutayisire Fidèle, Umuyobozi wa RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center), asobanura ko ko ibibazo byinshi bishingiye ku myumvire mibi idafite ishingiro.
Ati:“Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ugushyiraho uburyo bwiza bw’imikoranire hagati y’abagabo n’abagore. Ariko bamwe babifata nk’itsinda ry’abagore rishaka gutegeka, abandi bakabifata nk’ikibazo cy’umuco usuzuguwe. Ibi byose bishingira ku kudasobanukirwa neza.”
RWAMREC, nk’umuryango wita ku ruhare rw’abagabo mu guteza imbere ihame ry’ubwuzuzanye, usanga hakenewe kwigisha byimbitse ku busobanuro nyakuri bw’uburinganire, cyane cyane mu rubyiruko n’abagabo. Mu bukangurambaga bwabo, bakoresha uburyo bw’ibiganiro mbwirwaruhame, imikino, n’amatsinda y’ibiganiro mu ngo (community dialogues) n’ibindi.
Ubuhamya bw’umugabo wahindutse…
Hakizimana Jean Damascène, umusaza w’imyaka 52 utuye mu karere ka Kayonza, asigaye azwi nk’umwe mu bagabo b’icyitegererezo nyuma yo kwitabira amahugurwa yateguwe na RWAMREC.
Ati: “Mbere naratekerezaga ko ari njye njyenyine ugomba gufata ibyemezo byose mu rugo. Ariko nasobanukiwe ko iyo umugore agize uruhare n’iterambere ririhuta. Ubu dufatanya byose, kuva ku bucuruzi kugera ku myigire y’abana.”
Ingaruka z’imyumvire mibi
Imyumvire itariyo ku ihame ry’uburinganire igira ingaruka nyinshi zirimo:
Gutesha agaciro umugore no kumubuza uruhare mu iterambere ry’urugo;
Kudafatanya mu nshingano, bikagira ingaruka ku burere bw’abana n’imibereho myiza;
Kudahana amahirwe angana ku isoko ry’umurimo, bikanagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu;
Kubangamira gahunda za Leta zigamije kwimakaza iterambere rirambye.
Kugeza ubu mu Rwanda, hari intambwe ishimishije yatewe mu bijyanye n’uburinganire harimo kuba abagore bafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko kurusha ahandi hose ku Isi, hari amategeko arengera umugore n’umwana, kandi hari gahunda nyinshi ziteza imbere ihame ry’ubwuzuzanye.
Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye si ishyaka rishingiye ku gitsina runaka, si intambara y’abagore n’abagabo, ahubwo ni ishingiro ry’imibanire yubakiye ku kubahana no kunganirana. Guhindura imyumvire ni igikorwa kirambye gikeneye uruhare rwa buri wese ku rwego rw’umuryango, amashuri, ibigo by’itangazamakuru n’imiryango itari iya Leta.

