Ubuzima

E-Ubuzima: Uko ikoranabuhanga rigiye guhindura serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda

Mu myaka yashize, umurwayi winjiraga ku kigo nderabuzima mu Rwanda yabanzaga kwicara imbere y’igitabo kinini cyuzuyemo impapuro, agategereza ko yandikwa mu buryo gakondo. Ubu buryo kenshi bwajyaga butinda cyangwa bugahungabanywa n’ibibazo byo kubura inyandiko, ibitabo byangirika cyangwa amakuru aburirwa umutekano. Ubu Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko ibyo byose bigiye kuba amateka.

Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima (National Electronic Medical Record System), rizagezwa ku bigo nderabuzima n’ibitaro byose mu gihugu bitarenze 2025, rikaba rishya mu guhindura imitangire ya serivisi z’ubuvuzi.

Mu bitaro bya Kacyiru, aho iri koranabuhanga rimaze gutangira, bamwe mu barwayi baritangaho ubuhamya.

Uwiringiyima Constance, umaze imyaka2 yivuza igifu, ati: “Ubu iyo mpageze ntabwo bongera kumbaza imyirondoro yanjye bundi bushya cyane cyane ko byatwaraga umwanya munini. Amakuru yanjye yose abikwa muri mudasobwa, ubu nta kongera gusubiramo ibisubizo by’ibizamini byabuze hari icyizere cy’ibukwa neza ry’amakuru yanjye y’uburwayi.

Abaganga nabo bavuga ko byoroheje akazi. Dr. Emmanuel Niyomugabo, umuganga ukorera mu Bitaro bya Muhima, asobanura ko E-Ubuzima bwagabanyije igihe bamaraga mu kwandika, bukabaha umwanya wo kwita ku barwayi.

Ati: “Ubu dufite ubushobozi bwo kubona amakuru y’umurwayi aho yaba aherereye hose mu gihugu. Bituma n’ubuvuzi buba bwihuse kandi bunoze.”

Nubwo hari ibyiza byinshi byamaze kugaragara, abagana kwa muganga barifuza ko igihe cyo kubonan a na muganga (Rendez vous) nabyo byakorwa muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko gahunda yo kugeza iri koranabuhanga mu gihugu hose iri hafi kurangira.

Ati:“Twihaye intego ko bitarenze 2025, buri kigo nderabuzima n’ibitaro byose bizaba bifite E-Ubuzima. Turashaka ko kwiyandikisha, kwishyura, gufata imiti ndetse na gahunda yo kubonana na muganga byose biba mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Kugeza ubu, iri koranabuhanga rimaze kwinjizwa mu mavuriro agera kuri 200, mu gihe igihugu cyose gifite ibigo nderabuzima birenga 510, ibitaro 57, amavuriro 1200 n’ibitaro bya kaminuza 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *