Amakuru

Mu mwaka wa 1960 nibwo maneko wa CIA yahanuraga Indege y’uburusiya.

Ku ya 19 Kanama 1960, hashize imyaka 65. muri iki cyumweru, urukiko rw’i Moscow rwakatiye umupiloti w’umunyamerika ‘Francis Gary Powers’ igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano z’Abasoviyeti. BBC yatangaje ibyabaye nk’ibiza bya diplomasi mu ntambara y’ubutita.

Francis Gary Powers yari mu butumwa bwa maneko bwa CIA ku Burusiya bw’Abasoviyeti igihe indege ye yo mu bwoko bwa U-2 yaraswaga n’igisasu cya misile. Powers yibuka uburyo yararanganie amaso mukirere hose ari abona ni umuriro gusa.  ati” Sinzi niba ari byo byagaragaraga mu kirere cyangwa ari mu kirere cyose. Ndibuka nivugisha nti” kubera Imana ubu ndayifite”

Mubyukuri, Powers yagerageje kwirwanaho yifashishije umutaka ararokoka, ariko ibibazo bye ntibyari birangiye. Amaze gufatwa no kubazwa n’akanama gashinzwe umutekano (KGB), yajyanywe mu rukiko rwa Moscow, umuryango we waramurebaga ariko ntacyo wamufasha. Umugore we Barbara Powers yabwiye BBC ati: “Yavuze ko yari azi ko turi mu rubanza rwe.” “Ntabwo yari abizi mbere. Ariko yambonye mpagurutse. Kandi yavuze ko atabasha kwihanganira kureba aho twese twari twicaye, kuko byaramubabaje cyane, kuko yari azi ko bizatubabaza.” Ku ya 19 Kanama 1960, hashize imyaka 65 muri iki cyumweru, Powers yakatiwe igifungo k’imyaka 10 – batatu muri gereza y’Uburusiya naho barindwi mu kigo cy’abakozi. Ifatwa rye n’urubanza byagize ingaruka mbi ku mibanire y’iburasirazuba n’iburengerazuba mu gihe Intambara y’ubutita yari ikomeye. Icyo gihe Powers yari afite imyaka 30. Umuhungu wacukuraga peteroli ukomoka i Kentucky, muri Amerika, yize ibijyanye n’ubutabire n’binyabuzima mbere yo kwinjira mu ngabo z’Amerika zirwanira mu kirere mu 1950. Mu 1956, yinjijwe mu gisirikare na CIA kugira ngo ayje atware indege z’ubutasi za U-2 ku butaka bw’abanzi. Izi ndege za U-2 zishobora kuguruka mu birometero birenga makumyabiri na kimwe (21.3km), bivugwa ko yahigaga y’ingabo z’Abasoviyeti, nyamara kamera yo mu ndege yashoboraga gufata amafoto yose y’ibikoresho bya gisirikare byatezwe biri hasi kure cyane. Ku ya 1 Gicurasi 1960, Powers yahagurutse i Peshawar, muri Pakisitani, afite gahunda yo guhaguruka akanyura i SSSR maze akagwa muri Noruveje. Mu gitabo cye yise (Operation Overflight) yanditse ati: “Inzira ziteganijwe zari kutujyana mu Burusiya byimbitse kuruta uko twigeze kuhatembera, mu gihe twatemberaga twari tugamije gufotora ibintu birenze ibyo twigeze gufotora.

Amakuru ya BBC, yahinduwe mu Kinyarwanda na Nyinawumuntu Clarisse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *