Amakuru yo mu mahangaPolitiki

Kim Jong Un yikomye Amerika na Koreya y’Epfo, yongera ubushobozi bw’intwaro za kirimbuzi

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yongeye kwihanangiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo nyuma y’uko ibihugu byombi bitangije imyitozo ikomatanyije ya gisirikare izwi nka Ulchi Freedom Shield.

Iyi myitozo yatangiye muri iki cyumweru, igamije kugerageza uburyo bwo guhangana n’ibyago by’intambara ndetse no kongera ubushobozi bwo gusubiza ibitero.

Mu rugendo yagiriye mu ngabo ze kuri uyu wa Kabiri, Kim Jong Un yavuze ko ibyo Amerika na Koreya y’Epfo bakora ari ikimenyetso cy’uko bategura intambara mu karere. Yashimangiye ko igihugu cye kidashobora kwirara ahubwo kigomba kwihutisha gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi no kwagura igisirikare.

Yaboneyeho gusaba ko hagaragara ingufu nshya mu bice yise “ibice bya kirimbuzi”, bigaragaza ko intwaro za Pyongyang zigomba kurushaho gukomera.

Nubwo Amerika na Koreya y’Epfo bavuga ko iyi myitozo igamije kwiyubaka gusa no kwirinda mu gihe byaba byatewe, Koreya ya Ruguru yo ibifata nk’ibikorwa bigamije kubasenya no kubateza intambara.

Kuri Pyongyang, iyi myitozo si ubwirinzi ahubwo ni uburyo bushya bwo kubatera ubwoba no gutegura ibitero.

Nk’uko ikinyamakuru Aljazeera cyabitangaje, impungenge za Koreya ya Ruguru zitezwe kuba kimwe mu biganiro bizitabirwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’uwa Koreya y’Epfo i Washington DC mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *