Nyamasheke: Ikigo Nderabuzima cya Yove kigiye kuvugururwa mu korohereza abaturiye Pariki ya Nyungwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bugiye gutangira umushinga wo kwagura no kongerera ubushobozi Ikigo Nderabuzima cya Yove, mu rwego rwo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage baturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’ibice bibiri by’ingenzi: igikora ku kiyaga cya Kivu n’igikora kuri Pariki ya Nyungwe. Mu Mirenge ya Rangiro naTyazo, abaturage bamaze igihe bagaragariza ubuyobozi ikibazo cy’umuhanda Rangiro–Tyazo utabasha kugendwamo neza, aho mu gihe cy’imvura imodoka zikunda kuhaherera.
Imihanda mibi ihangayikishije abaturage
Abaturage bavuga ko kuba uyu muhanda utameze neza bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo no kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi zitangirwa ku bitaro bya Kibogora.
Nyiramayira Floride, utuye mu Murenge wa Rangiro, yagize ati:
“Hari igihe ababyeyi babyarira mu nzira babuze uko bagera kwa muganga, hanyuma tukacibwa ibihumbi 10 Frw kubera kutabyarira kwa muganga. Moto iva hano Rangiro ijya ku Bitaro bya Kibogora itwara ibihumbi 10 Frw ku manywa, nijoro bigahenda kurushaho.”
Mukashyaka Pascaline na we avuga ko abagore bagera ku 10 bamaze kubyarira mu nzira kubera imihanda mibi, ku buryo n’imbangukiragutabara rimwe na rimwe ibura uko ibageraho cyangwa ikangirika vuba kubera imiterere mibi y’umuhanda.
Byagaragaye ko imbangukiragutabara yashyizwe ku muhanda Tyazo–Rangiro ngo ifashe abarwayi bavuye ku bigo nderabuzima bya Cyato na Yove, mu mezi 12 gusa yamaze gupfa kubera imihanda mibi.
Ubuyobozi buravuga iki?
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yatangaje ko ikibazo cy’umuhanda batangiye kugitangaho raporo ku nzego zibakuriye, bakaba bategereje igisubizo.
Ariko ngo mu rwego rwo kugabanya ingaruka abaturage bahuraga na zo, Ikigo Nderabuzima cya Yove kigiye kuvugururwa no kongerwa ubushobozi.
Yagize ati:
“Teganya ni uko Ikigo Nderabuzima cya Yove kiza kongererwa ubushobozi no guhabwa abaganga b’inzobere, kugira ngo gifashe abaturage batabashaga kugera kwa muganga byoroshye. Ibi bizagabanya amafaranga Leta yakoresheje ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’igihe abaturage batangaga bajya gushaka serivisi kure.”
Kugeza ubu, Akarere ka Nyamasheke gafite ibitaro bibiri bikuru ari byo Ibitaro bya Kibogora n’iby’Intara bya Bushenge, ariko abaturage baturiye Pariki ya Nyungwe bavuga ko kwagura Ikigo Nderabuzima cya Yove bizatuma bagira ubuvuzi bubegereye kandi buborohereza mu buzima bwa buri munsi.

