Imyidagaduro

Teta Sandra agiye kuyobora ibirori bya Iwacu Heza i Kampala

Umunyarwandakazi Teta Sandra, uzwi cyane mu myidagaduro yo muri Uganda ndetse akaba n’umugore w’umuhanzi Weasel, ni we watangajwe nk’uzayobora ibirori bikomeye bya Iwacu Heza biteganyijwe kubera i Kampala muri Kanama uyu mwaka.

Ibi birori bigamije guhuza Abafumbira n’Abarundi baba muri Uganda, bikabera urubuga rwo kumenyekanisha umuco, imbyino, umuziki n’ibindi bikorwa bigaragaza isura y’inkomoko n’umuco wabo. Ni ku nshuro ya cyenda bigiye kuba, bikazabera kuri UMA Show Grounds i Lugogo, ku wa 23 Kanama 2025.

Umwaka ushize Teta Sandra yahuye n’ibibazo by’urugo, aho amakimbirane hagati ye na Weasel yageze aho amugonga imodoka bikamuviramo gukomereka. Nyuma yo gusaba imbabazi umugabo we n’umuryango we ku mugaragaro, byabaye intandaro yo kongera kugarura ubwumvikane hagati yabo.

Nubwo hari ababonaga ibi bishobora kugira ingaruka ku bitaramo bye, abategura Iwacu Heza batangaje ko bizeye ko Teta Sandra azayobora ibirori neza kuko ari umunyamwuga umaze igihe mu myidagaduro.

Ibirori bya Iwacu Heza bizasusurutswa n’abahanzi n’abavanga umuziki b’ibyamamare barimo DJ Flixx wo mu Rwanda, Gloria Bugie, Feffe Bussi na Laika, byose bigamije kugaragaza ubuhanzi n’umuco nyarwanda n’uwa kinyafurika muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *