The Ben ameze nka APR, Bruce Melodie akamera nka Rayon Sports

Hashize amasaha make uwitwa Phlox Aime ashyize ku rukuta rwe rwa facebook ubutumwa aho yagereranyaga abahanzi bafite abafana benshi mu Rwanda n’amakipe yitwa ayabakeba kuko ariyo agararagara ko afite abafana benshi mu Rwanda cyane iyo ari buhurire kuri Stade mu mukino witwa “Delby”. Ayo makipe ni APR ariyo yanatwaye igikombe cya Shampiona igakurikirwa na Rayon Sports.
Ubutumwa bwa Phlox Aime umukoranyambaga ku mbuga nkoranyambaga bwakuruye amarangamutima menshi ku bakunzi babo bahanzi ndetse no ku bafana bayo cyane cyane ko urwego rw’imyidagaduro n’imikino usanga kenshi bigira aho bihurira.
Ubutumwa bwagiraga buti: “The Ben ameze nka APR , Bruce Melodie akamera nka Rayon sports …nihe mbeshye ?

Nyuma y’ikibazo cya Phlox Aime imbaga yabamukurikira ntiyihanganiye guhisha amarangamutima



