U Rwanda rwashimiwe uruhare rukomeye mu kugarura amahoro no guteza imbere Mozambique
Guverinoma ya Mozambique yashimiye u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu guhashya iterabwoba no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bayo, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze igihe yaribasiwe n’ibyihebe.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume, ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rwatangiye ku wa 23 Kanama 2025, agaragiwe n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Maj. Gen. André Rafael Mahunguane, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CP Fabião Pedro Nhancololo.
Minisitiri Maj. Gen. Cristóvão yavuze ko kuva mu 2021, ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo n’abapolisi muri Mozambique ku busabe bw’iki gihugu, habaye impinduka zikomeye mu kugarura umutekano mu duce twari twarigaruriwe n’ibyihebe.
Yagize ati: “Ubufatanye bwacu n’u Rwanda bwatumye abaturage bari barahunze bataha mu byabo, ibikorwa by’iterambere bigasubukurwa, kandi ubu turimo gukurikirana ibyihebe byasigaye bicumbitse mu bindi bice.”
Yakomeje ashimangira ko imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi izakomeza kugeza ubwo iterabwoba rizashira burundu muri Mozambique.
Uretse ibikorwa byo guhashya ibyihebe, Minisitiri Cristóvão yagaragaje ko hari n’andi masomo ibihugu byombi bigenda bigeranaho mu bya gisirikare, harimo amahugurwa n’ikusanyamakuru ry’ubutasi.
Mu biganiro yagiranye n’abayobozi bakuru b’ingabo n’abo muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, harimo Minisitiri Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Mubarakh Muganga, hemejwe ko ubwo bufatanye buzakomeza no mu bindi bikorwa bigamije amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika.
Uretse ibyo biganiro, itsinda riturutse muri Mozambique ryunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Kigali, ndetse rinasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, rishimira amateka n’amasomo u Rwanda rwahigiye.
Minisitiri Maj. Gen. Cristóvão yashimangiye ko uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Mozambique n’u Rwanda, mu bya gisirikare no mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.




