Kigali yitegura imodoka zo mu kirere, Aliko Dangote mu biganiro byo gushora imari
Mu gihe Kigali ikomeje kwiyubaka mu buryo bugezweho, hashyizweho umushinga mushya ugamije guhindura isura y’ubwikorezi mu Mujyi. Mu myaka iri imbere, abatuye Kigali bashobora gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere (Cable cars), umushinga ushobora kuzahindura uburyo abantu bimuka mu Mujyi n’ingaruka bigira ku bidukikije.
Uyu mushinga, uyobowe na Ropeways Transit Rwanda Ltd (RTRL), washyiriweho gukemura ikibazo cy’umuvundo w’imodoka ndetse no gutanga uburyo burambye bwo gutwara abantu, butangiza ibidukikije kurusha imodoka zisanzwe.
Muyiwa Omololu, Umuyobozi Mukuru wa RTRL, avuga ko igitekerezo cyavutse mu 2020 ubwo yari amaze amezi menshi mu Rwanda mu bihe bya COVID-19.
“Kongera imihanda bisaba umutungo mwinshi kandi Kigali ikomeje kwaguka. Gukoresha ikirere bizatanga igisubizo gihendutse kandi cyihuse,” Omololu yasobanuye atya.
Uburyo bushya buzahuza uduce twa Kigali
Biteganyijwe ko hazubakwa ibyerekezo icyenda bizahuza ahantu h’ingenzi mu Mujyi: uduce dutuwe cyane, ahari ibikorwa by’ubukungu, imyidagaduro n’ahakorerwa siporo.
Mu ntangiriro, hazashyirwa mu bikorwa ibyerekezo bibiri bizatwara miliyoni 100 z’amadolari, bikubakwa mu byiciro bibiri mu gihe cy’amezi 24:
- Nyabugogo – Kigali rwagati
- Kigali Convention Center (KCC) – Remera (Stade Amahoro, BK Arena n’ahandi)
Nyuma hiyongeraho indi mihanda irimo uwa KCC–Remera (igice cya kabiri) n’uva i KCC ujya i Sonatube na Gatenga. Iyi mihanda yose nirangira, izajya itwara abantu ibihumbi 5 mu isaha, bingana no gukura imodoka ibihumbi 2 mu muhanda umwe.
Abashoramari bakomeye bari mu biganiro
Omololu yemeje ko hari ibiganiro biri kuba na Aliko Dangote, umuherwe wa mbere muri Afurika, kugira ngo azashore imari muri uyu mushinga.
Dangote aherutse kugirwa umunyamuryango wa Private Sector Investment Lab ya Banki y’Isi, gahunda igamije gushora imari mu mishinga ifite akamaro mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) yemeye gutanga miliyoni 100 z’amadolari n’andi mafaranga yo gutegura umushinga, mu gihe Afreximbank, Africa50 na Africa Finance Corporation na zo ziteguye kuwushoramo imari.
Ikoranabuhanga rigezweho n’imirimo mishya
Sisitemu izakoreshwa izubakwa na Doppelmayr yo muri Autriche, mu gihe Outdoor Engineers yo mu Busuwisi na Planet Projects yo mu Rwanda zizakurikirana ibikorwa remezo n’ubujyanama.
Uyu mushinga uzatanga imirimo mishya ibihumbi 3 mu cyiciro cya mbere, kandi Abanyarwanda bazahabwa amahugurwa kugira ngo bazabe ari bo bagenzura imikorere y’izi modoka mu gihe kirekire.
Umusanzu mu kurengera ibidukikije
Uretse kugabanya umuvundo w’imodoka, izi modoka zizafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ku gipimo cya 38% bitarenze 2030 no kugera kuri zeru bitarenze 2050.
Kamodoka kamwe kazajya gatwara abantu 10, kandi gakoreshe umuriro muke ugereranyije n’imashini yumisha umusatsi mu rugo.
Umutekano n’ubukangurambaga
Hazakoreshwa ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu kurinda umutekano, harimo n’utwumvirizo (sensors) dutuma imodoka zihagarara igihe hagize ikintu kibangamiye inzira.
RTRL izatangiza ubukangurambaga bwo kumenyesha abaturage uburyo izi modoka zikora, harimo kohereza bamwe mu banyarwanda kwigira muri Bolivia ku mushinga wa Mi Teleférico.
Igihe giteganyijwe
Inyigo zose zizarangira muri uyu mwaka, imirimo nyirizina itangire mu 2026, igere ku musozo mu myaka ibiri. Ibi bivuze ko Kigali ishobora gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere mu 2028.









