Tanzania : Hadzabe,abagakondo mu majyaruguru bakwa inkwano zitangaje
Hadzabe (cyangwa Hadza) ni ubwoko bwa ba kavukire mu majyaruguru ya Tanzaniya, bazwiho imibereho yabo gakondo imaze imyaka ibihumbi n’ibihumbi .Ni imwe mu miryango ya nyuma isigaye ku isi ibaho mu buryo bushingiye cyane cyane ku guhiga no kubaho mu buzima bwo mu ishyamba,aho ibiryo byabo byo bibonekamo ibijumba kimeza n’imbuto .Babaho mu muryango urangwa no gusangira, ntibakora ubuhinzi, kandi bafite ururimi rwihariye rwa gakondo. Si ibyo gusa kuko n’uburyo bwabo bwo gushyingiranwa cyane cyane ku nkwano bufite umwihariko.
Aba basangwabutaka bafite icyicaro i Baray,n’ ishami ry’ubuyobozi mu Karere ka Karatu mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Arusha. Batuye mu kibaya cy’ikiyaga cya Eyasi hafi naPariki ya Serengeti.
Chaaba, ni umwe muribo agaragara mu mashusho yo kuri interineti, cyane cyane kuri Facebook na TikTok, aho yerekana ibintu bigize ubuzima bwa Hadzabe, nko guteka no kubaho neza, akenshi akoresheje imvugo isekeje cyangwa ishimishije. Abajijwe na Musa Hadzabe Tour niba hari inkwano yaba yaratswe kugirango abane n’umugore yagize ati: “Kugirango murongore nasabwe kuzana umuhigo w’inimba, uw’inkoto (igitera),ibiro makumyabiri by’ubuki n’imishandiko itanu y’ibibabi by’itabi !”

Hadzabe Chaaba kugirango bamuhe umugore( inkwano) yagombye kuzana umuhigo w’inimba

Inkoto (igitera) nacyo mu nkwano za ba Hadzabe kizamo

Chaaba n’umugore we
Musa na Chaaba baganira ku nkwano za ba Hadzabe

