AmakuruAmakuru yo mu mahanga

U Burusiya bwiyemeje kongera gufasha Afghanistan mu kurwanya iterabwoba n’ibibazo by’ubukungu

U Burusiya bwasobanuye ko bugiye gutera inkunga Leta ya Afghanistan iyobowe n’Aba-Taliban, hagamijwe gufasha iki gihugu guhangana n’iterabwoba no gukemura ibibazo bikomeye by’ubukungu bimaze imyaka myinshi byugarije abaturage.

Umunyamabanga w’Akanama k’Umutekano w’u Burusiya, Sergey Shoigu, ubwo aheruka mu ruzinduko i Kabul, yatangaje ko iki gihugu kigiye kongera imbaraga mu bufatanye na Afghanistan, cyane cyane mu bijyanye no kurinda umutekano w’abaturage no kubungabunga ubusugire bw’icyo gihugu.

Shoigu yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagiye bigaragaza inyungu zabyo ku bufasha byahaga Afghanistan, bigatuma iterambere ry’icyo gihugu rirushaho kudindira. Ati: “Ibyo bihugu biri gusubiza inyuma gahunda zose zafasha abaturage ba Afghanistan kwiteza imbere, kandi bigahuza inkunga n’ibyifuzo byabyo bwite.”

Afghanistan imaze igihe ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo imishahara y’abakozi batishyurwa neza, kubura ubushobozi bwo gusana ibikorwa remezo byangiritse, n’ibura ry’amazi rikomeje kwibasira Umurwa Mukuru wa Kabul. Ibi byose byiyongereyeho ingaruka z’ibihano by’ubukungu iki gihugu cyafatiwe kuva mu 2021, ubwo Aba-Taliban bafataga ubutegetsi.

Nubwo politiki yo gukumira abagore mu burezi n’izindi gahunda za Leta yakomeje gutera impungenge mpuzamahanga, u Burusiya bwo bwatangaje ko buzashyira imbere inyungu z’abaturage n’umutekano w’igihugu mu bufatanye bushya n’icyo gihugu cyo muri Aziya y’Amajyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *