Impamyabumenyi z’abatsinze ibizamini bya Leta zizatangwa mu Ukwakira
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko guhera mu kwezi k’Ukwakira 2025, kizatangira gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri bose batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko abanyeshuri biga ubumenyi rusange bagomba kuba bagejeje nibura ku manota 50% kugira ngo bahabwe impamyabumenyi, mu gihe abiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) basabwa amanota atari munsi ya 70% mu bizamini ngiro.
Minisiteri y’Uburezi iheruka gutangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bari 106.079, abakoze bangana na 105.997, naho 94.409 batsinze, bingana na 89,1%. Ibi byerekana ko amanota y’abatsinze yiyongereyeho 10,5% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba ari intambwe ikomeye mu rwego rw’uburezi.
NESA yanibukije ko abakandida batanyuzwe n’amanota yabo bashobora gusaba ko asubirwamo. Abanyeshuri biga ku mashuri basabwa kubinyuza ku buyobozi bw’ishuri, naho abakandida bigenga bagakoresha urubuga rwa SDMS. Ubusabe bugomba kuba bwatanzwe mu minsi 30 uhereye igihe amanota yatangarijwe.
Nyuma yo kwakira ubusabe, NESA ishyiraho komite isuzuma ibyo birego. Iyo bigaragaye ko nta shingiro bifite, umukandida amenyeshwa binyuze mu butumwa bugufi (SMS). Ibisubizo byose bitangwa mu gihe kitarenze iminsi 60, kandi ibi ntibizatuma gutangwa kw’impamyabumenyi bitinda.

