Amakuru yo mu mahanga

Joe Biden Yabazwe Kanseri y’Uruhu

Joe Biden, wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kubagwa nyuma yo kugaragarwaho n’uburwayi bwa kanseri y’uruhu.

Amakuru yatangajwe n’umuvugizi we aravuga ko ibimenyetso by’iyi ndwara byagaragaye nyuma y’igisebe cyari kimaze iminsi ku mutwe we, abaganga bakemeza ko ari ngombwa gukora ibikorwa by’ubuvuzi kugira ngo igice cyafashwe gikurweho.

Abaganga basobanuye ko icyo gikorwa cyari cy’ingenzi mu rwego rwo kwirinda ko indwara ikomeza gukura ikagera no ku bindi bice by’umubiri.

Ibi si ubwa mbere uyu mugabo agize ikibazo cya kanseri. Mu 2023, yari yabazwe ikibyimba mu gatuza, ndetse nyuma yaho hagaragaye n’ubundi burwayi bwa kanseri ya prostate bwari butangiye gukwira mu magufa.

Kugeza ubu, abaganga bavuga ko Biden yakiriwe neza kandi akomeje guhabwa ubuvuzi bukurikiranwa n’inzobere mu ndwara za kanseri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *