Boris Johnson asaba kugarura gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yasabye Guverinoma y’icyo gihugu kongera gushyira mu bikorwa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma y’uko iseswa ntihaboneke indi nzira ikemura ikibazo cy’abinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda yo gufatanya n’u Rwanda yashyizweho bwa mbere mu gihe cya Boris Johnson, ubwo Guverinoma yayoboraga yasinyanaga amasezerano n’u Rwanda agamije gukumira ubwinshi bw’abimukira binyura mu nzira zitemewe. Nyuma yaho ariko, Guverinoma nshya iyobowe na Sir Keir Starmer yahise isesa ayo masezerano, ivuga ko izashaka igisubizo cyiza kurushaho.
Kugeza ubu, icyo gisubizo ntikiraboneka. Imibare yerekana ko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka gusa, abimukira barenga ibihumbi 30 binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikomeza kongera impungenge ku mibereho n’umutekano.
Johnson yagize ati: “Guverinoma ikwiye kwemera ko yananiwe. Kugira ngo ikibazo cy’abimukira gikemuke, ni ngombwa kugarura gahunda yo kohereza abinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Rwanda. Ubu nta gisubizo gihari cyagaragaje ubushobozi bwo kugabanya umubare wabo.”
Uyu mugabo yanavuze ko bibabaje kuba ibindi bihugu biri gutangira kwigana iyi gahunda, mu gihe u Bwongereza bwo bwayiretse. Ati: “Twari dufite igisubizo cyiza cyo gufatanya n’u Rwanda. None kubona Abanyamerika n’Abataliyani batangiye kwigana iki gitekerezo cyacu, ni ibintu biteye agahinda.”
Johnson ashimangira ko igihe Guverinoma iriho itagaragaza ubushake bukomeye bwo guhangana n’iki kibazo, umubare w’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko uzakomeza kwiyongera, kandi igisubizo kirambye kitazaboneka.

