Ubuzima

U Rwanda rugaragaza ko rwishimiye igiciro gito cy’umuti mushya wo kwirinda SIDA

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye igiciro gishya cyashyizwe ku muti wa Lenacapavir, uherutse kwemezwa nk’ubufasha bushya mu guhangana n’ikwirakwira rya Virusi itera SIDA (VIH).

Ku wa 24 Nzeri 2025, imiryango mpuzamahanga irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative (CHAI) ndetse na Wits RHI yatangaje ko Lenacapavir, umuti utangwa mu nshinge ebyiri gusa buri mezi atandatu, uzajya uboneka ku giciro cy’amadolari 40 ku mwaka (arenga ibihumbi 56 Frw) mu bihugu bifite ubushobozi bucye cyangwa ubukungu bugereranyije.

Uyu muti ugaragaza ubushobozi bwo kurinda ubwandu bwa VIH ku kigero cya hafi 100%, bikaba byitezwe ko uzagira uruhare rukomeye mu kugabanya abantu bagera kuri miliyoni 1,3 bandura buri mwaka ku Isi.

Bill Clinton, wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Clinton Health Access Initiative, yavuze ko ari impinduka y’amateka.

Yagize ati: “Ibi ni byiza cyane kuko bigabanya inzitizi ku barwayi n’abatanga serivisi z’ubuvuzi, bikaba intambwe ikomeye mu guhangana na SIDA ku rwego rw’Isi.”

Na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, abinyujije kuri X (Twitter), yashimangiye ko iri giciro gishya ari intambwe ifatika mu kurwanya VIH/SIDA ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu bihugu bikennye.

Ati: “Lenacapavir, umuti utangwa inshuro ebyiri mu mwaka, ugaragaza ubushobozi bwo kurinda hafi 100%. Ku giciro cy’amadolari 40 ku mwaka ku muntu, ni intambwe ikomeye mu kurwanya ubwandu bushya bwa VIH mu bihugu bifite ubushobozi buke.”

Lenacapavir ni umuti witezweho guhindura uburyo bwo kwirinda VIH ku rwego rw’Isi, ukaba unafasha kugabanya imvune zaterwaga no gufata imiti ya buri munsi, ndetse ugatanga icyizere cy’uko ubwandu bushya bushobora kugabanuka ku rugero rugaragara mu myaka iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *